Imibereho y’abaturage

Rusizi: Barembeye mu bitaro kubera gukubitwa n’abasirikare

Photo

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 05 Nzeri 2020 ngo ni bwo abantu 5 bari bambaye imyenda ya gisivile ariko bitwaje imbunda binjiye mu rugo rw’umwe mu baturage bo mu mudugudu wa Birogo wo mu murenge wa Mururu,uyu muturage ngo yahise atabaza umuyobozi w’umudugudu na we ahamagara abari baraye irondo ngo batabare ,bakihagera umukuru w’umudugudu yasanze uyu muturage yakubiswe cyane na we bahita bamusingira baramukubita kugeza ubwo bombi babaye intere kuri ubu bakaba barembeye mu bitaro bya Gihundwe.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko aba baturage bakubiswe n’abasirikari bari bari ahantu hazwi ko hambukira ibicuruzwa binyuranyije n’amategeko(Fraud) gusa ngo bagiye gukora iperereza hamenyekane icyatumye abasirikare babakubita dore ko muri aba basirikare nta n’umwe muri bo wakomeretse. Uyu muyobozi yashoje avuga ko ibizagenda kuri aba baturage mu buryo bwo kwivuza bizishyurwa n’igisirikare cy’u Rwanda .

Abanyerondo babonye ibyo babwiye TV na Radio One ko abo basirikare bakubise abo baturage kugeza naho bakoresheje inkoni aba banyerondo bari bitwaje.

Abakubiswe ni abagabo batatu ariko abarembye cyane ni 2,ibikorwa byo gukubita no gukomeretsa abaturage bikozwe na bamwe mu bashinzwe umutekano si bwa mbere byumvikanye hirya no hino mu Rwanda kuko hari n’ahandi byagiye bikorwa gusa abagiye babikora bagashyikirizwa inkiko ari na yo mpmavu aba baturage bakubiswe bifuza ubutabera.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top