Imibereho y’abaturage

Rusizi- Mururu: Haravugwa ubujura budasanzwe bwa Cash power

Photo

Ni ikibazo kigaragazwa n’abaturage bo mu tugari twa Tara na Gahinga two muri uyu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi bavuga ko hari abantu bataramenyekana bari kwiba cash power zimanitse ku nzu zabo,ubu bujura bukaba buri kwibasira abafite izatanzwe muri 2003.

Icyifuzo cyabo ntikirenze icyo gusaba ubuyobozi bwa REG kubafasha izi zibwe zigasimbuzwa.

Francis Kiiza uyobora ishami rya REG mu karere ka Rusizi aravuga ko izi mubazi (cash power) ziri kwibwa ari izizwiho kurondereza umuriro bityo ko hari bamwe bafashwe bakekwaho kuziba. Ku bijanye no kubasimburiza izibwe bagahabwa izindi, uyu muyobozi avuga ko bazabisuzuma bakareba icyakorwa.

Aba baturage bavuga ko abaziba bashobora kuba bafite aho bahuriye n’ababa bazibamanikiye ku nzu ngo dore ko uburyo zibwamo bikorwa n’abantu babimenyereye.

Ibibazo bya cash power bikunze kuvugwa hirya no hino mu Rwanda aho hari abaturage bagiye batangariza TV1 mu bihe bitandukanye ko hari n’abiyita abakozi b’ikigo REG bakabazanira mubazi nk’izo ariko bajya kugura umuriro bakababwira ko zitabaruye mu ikoranabuhanga iki kigo gisanzwe gikoresha.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top