Imibereho y’abaturage

Rusizi-Nkombo: Abadafite Mitiweri ntibemererwa kuva ku kirwa-abaturage

Photo

Hari abaturage bavuga ko basa nabafungiwe ku kirwa cya Nkombo bitewe nuko badafite Mitiweri(Ubwisungane mu kwivuza) bityo bakavuga ko hari uburenganzira bwabo bubangamirwa.

Impamvu aba baturage bavuga ko basa nabafungiwe ku kirwa cya Nkombo ngo nuko iyo bageze ku cyambu aho bambukira bagiye hakurya mu yindi mirenge aho basanzwe bashakira imibereho inzego z’ubuyobozi bw’uyu murenge zibabuza kwambuka bagategekwa gusubira mu ngo zabo,aba bavuga ko uku kubabuza kujya gushabika binatuma nta buryo bwo kubona iyo Mitiweri babona.

Abaturage ba nkombo 90% batunzwe n’uburobyi bukorerwa mu kiyaga cya kivu gusa kugeza ubu amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi byatumye Leta ihagarika uburobyi bityo abaturage bakaba bahangayitse bavuga ko nta handi bakura amafaranga batambutse ngo bave kuri icyo kirwa.

Sindayiheba Aphrodice uyobora umurenge wa Nkombo we avuga ko ibivugwa n’aba baturage atari ukuri ahubwo ko umuturage utarishyura Mitiweri hari ubwo bamubuza kujya mu bwato bakamusigarana hagamijwe kumwigisha.

Ibikorwa birimo gufunga,gukoresha imbaraga z’umurengera,kwamburwa ibyo batunze,kubuzwa uburenganzira ku bintu runaka ku baturage bataratanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza si umwihariko wa Nkombo kuko hari n’ahandi byagiye bivugwa ahanini bikozwe n’abayobozi baba bashaka kwesa Imihigo.

Mu baturage batuye ku Kirwa cya Nkombo uko ari ibihumbi 20 n’abantu batandatu , abagera kuri 53% muri bo ni bo bamaze gutanga Mitiweri . Ni umubare ugaragaza ko gutanga ubwisungane bikiri hasi ku buryo bituma ubuyobozi bujya ku gitutu mu gihe batarahigura ibyo biyemeje dore ko intego ya buri muyobozi aba ari ugutanga ubu bwisungane ku gipimo cy’ijana ku ijana.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top