Imibereho y’abaturage

Rusizi-Nkombo : Barataka ko inzara igiye kubicira ku kirwa kubera COVID-19

Photo

Abatuye ku kirwa cya Nkombo bavuga ko nubwo bubahirije amabwiriza yo kuguma mu rugo muri iki gihe u Rwanda ruhanganye n’icyorezo cya COVID19 ariko ngo hatagize igikorwa bamwe bashobora gupfira mu mazu yabo, barasaba leta kubagoboka mu maguru mashya kuko inzara ibamereye nabi dore ko abenshi kuri iki kirwa barya bavuye guca inshuro,ubuyobozi bw’uyu murenge bwo buvuga ko umuturage ushaka kujya guhaha bamuha icyemezo kimwemerera kwambuka gusa ngo ababangamiwe ni abajyaga gukorera abandi.

NKombo ni ikirwa ,kikaba n’umwe mu mirenge 18 igize akarere ka Rusizi,abagituye batunzwe no kujya gushakira amaramuko mu gihugu cy’igituranyi cya Kongo Kinshasa cyangwa mu yindi mirenge yo muri aka karere,kuri ubu amabwiriza yo kugabanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 asaba abaturage kuguma mungo zabo abaturage ba Nkombo bo byababereye ihurizo rikomeye cyane kuko umubare munini w’abahatuye baryaga ari uko bavuye guca inshuro.

Aba baturage bavuga ko nihatagira igikorwa mu maguru mashya bamwe bari bupfire mu nzu kuko aho ku Nkombo ntibagira isoko bashobora guhahiramo,uwifite ahahira mu mujyi wa Kamembe,ikindi aba baturage bavuga nuko aha badahinga wenda ngo babe barahunitse ibyababeshaho bakaba basaba Leta kubagoboka byihuse.

Umuyobozi bw’uyu murenge wa Nkombo Bwana Tuyishime Jean de Dieu avuga ko mu rwego rwo korohereza abaturage bakeneye kujya guhaha bashyizeho icyemezo gitangirwa ku biro by’akagari bityo umuturage ushaka kujya guhaha akagisaba utagifite ntiyemererwe kuva kuri icyo kirwa.

Ikirwa cya Nkombo gituwe n’abaturage basaga 19,000 abarenga 80 ku ijana bakaba batunzwe n’umurimo w’uburobyi,abatuye kuri iki kirwa akenshi bakunze kugaragaza ko nta butaka bwo guhingaho bagira bikaba ari na byo bituma abaturage hafi ya bose barya ari uko bavuye gukora.

Inkuru irambuye kuri TV1.......................



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top