Imibereho y’abaturage

Rusizi-Nkungu: Bafite amashanyarazi badakoresha kubera ubukene

Photo

Abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu murenge wa Nkungu w’akarere ka Rusizi barasaba inzego zibishinzwe kubafasha kubona umuriro w’amashanyarazi ngo dore ko hashize imyaka itatu barahawe Cash power zidakoreshwa.

Aba baturage batuye mu mudugudu wa Rwamaraba mu kagari ka Mataba ko mu murenge wa Nkungu,bavuga ko mu mwaka 2017 ari bwo bashyiriwe mubazi (cashpower) ku mazu yabo babwirwa ko bazaniwe amashanyarazi bahawe n’umukuru w’igihugu ndetse banabizeza ko bazanahabwa n’ibindi bikoresho bizabafasha kugira ngo bacane ayo mashanyarazi ,nyamara mu miryango 24 ihatuye nta numwe wigeze ucana kubera ko ibikoresho bijejwe bizabafasha batabihawe kandi bo ubwabo bakaba badafite ubushobozi bwo kwigurira ibyo bikoresho.

Aba barasaba ababahaye aya mashanyarazi babafasha bakanahabwa amatara n’insinga byabugenewe bibafasha gucana dore ko bo ubwabo nta bushobozi babona bwo kubigura.

Umuyobozi ushinzwe ishami rya EUCL/REG mu karere ka RUSIZI yabwiye TV na Radio One ko ishingano zabo ari ukubashyikiriza kugeza bahawe Mubazi ko ibindi bireba abaturage ku giti cyabo gusa ngo abadafite ubushobozi bwo kwikorera ibisagaye akarere kabafasha. Umunyamakuru yagerageje kuvugisha umuyobozi w’akarere ka Rusizi bwana KAYUMBA Ephrem ntiyamusubiza kugeza ubwo hatangazwaga iyi nkuru.

Kugeza ubu imibare igaragaza ko abatuye mu karere ka Rusizi bafite umuriro w’amashanyarazi bangana na 65, iyi mibare ni yo bashingiraho bavuga ko abo bose bakoresha umuriro w’amashanyarazi nyamara harimo abahawe Cash Power bikarangirira aho kongeraho n’ ababa baheruka gucana igihe gito bagihabwa uwo muriro.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top