Abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu murenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi barasaba Leta kubafasha igasana inzu batujwemo ngo kuko bo nta bushobozi bafite bwo kuzisanira.
Izi nzu bamazemo imyaka 20 ziherereye mu mudugudu wa Rwamaraba akagari ka Mataba ko mu murenge wa Nkungu, zubakishijwe ibiti na byo byatangiye kumungwa amabati yatangiye gutoboka bityo bakaba bafite impungenge zuko muri iki gihe cy’imvura nyinshi zishobora kuzabagwira.
Aba basigajwe inyuma n’amateka bavuga ko babeshejweho no kwikorera amajerekani y’ inzoga ayo bakoreye bakayahahishamo ibibatunga bigatuma nta bushobozi babona bwo gusana izo nzu ari naho bahera basaba Leta kubafasha ikabasanira cyangwa se ikabubakira inzu ziramba.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Bwana KAYUMBA Ephrem avuga ko akarere gafite gahunda yo gusana no gufasha abatishoboye bose kubona inzu zo guturamo nubwo aterura ngo avuge igihe bizakorerwa.
Ibibazo by’inzu zo guturamo ku banyarwanda basigajwe inyuma n’amateka si umwihariko w’abatuye mu murenge Nkungu gusa kuko binagaragarira no mu yindi mirenge igize aka karere bityo bakaba basaba ubuyobozi gukemura iki kibazo mu buryo bwihuse mu kurengera ubuzima bw’abaturage.
