Imibereho y’abaturage

Rusizi-Nzahaha: Yashakanye n’umukobwa w’umugabo wamwiciye se

Photo

Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 Nyaminani Gratien yari mu gitero cyishe umugabo wa Mukakabera Bernadette, batuye mu mudugudu wa Kibirezi ,akagari ka Rwinzuki umurenge wa Nzahaha ho mu karere ka Rusizi,nyuma Nyaminani yaje gufungirwa icyo cyaha ,gusa umukobwa we witwa Yankurije Donatha abonye ko se umubyara ari we wahekuye Mukakabera ,ahitamo kujya kubana n’uyu mukecuru se yiciye umugabo akajya amufasha imirimo itandukanye,nyuma umuhungu wa Mukakabera wari waragiye mu gisirikare yaje kubwira nyina ko akeneye gushaka umugore bazabana maze nyina amushimira umukobwa wa Nyaminani.

Uru rukundo rw’aba bana rwabaye ikiraro gihuza imiryango yombi ariko ni nyuma nubundi yo gucengerwa inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge, doreko Nyaminani amaze kurangiza igihano yari yarahawe yegereye Mukakabera akamusaba imbazi,gusa Uyu Nyaminani ntiyiyumvishaga ko rwaba ari urukundo rutumye umuhungu w’uwo yishe aza kumusaba umugeni.

Donatha avuga ko we n’umugabo we bamaranye imyaka 10 gusa ngo ntibyari byoroshye kuko abantu bose ntibiyumvishaga uburyo aba bombi bagiye gushyingiranwa kandi umusore yaragizwe impfubyi na se w’umukobwa gusa ngo nyuma yaho bari bamaze kurenga urwango rushingiye ku moko umwanzuro wabo bawutsimbarayeho kugeza ubu bakaba bafitanye abana 3 kandi bakaba babanye neza.

Raporo ya gatatu ya komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yasohotse mu mwaka wa 2016 igaragaza ko nibura 97% by’abanyarwanda bemera ko ubwiyunge bwongereye imibanire yabo kandi ntawabahatiye kwiyunga, mu gihe 83,4% bemera ko abakoze Jenoside n’abayirokotse biyunze,iyi raporo kandi igaragaza ko abanyarwanda 92.5% bageze ku bumwe n’ubwiyunge.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top