Mu ntangiriro za Nyakanga 2020, ni bwo aba baturage batujwe mu mudugudu wa Tuwonane babwiye TV na radio one ko ubuyobozi bw’umurenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi bwasabye buri rugo kubaka urutara maze bagahabwa imifariso yo kunyamaho (Matelas) , nyuma yo gukora ibyo basabwe ngo barategereje baraheba.
Nyuma y’ubuvugizi bakorewe n’ibi bitangazamakuru , kuri ubu imiryango 18 yahawe iyo mifariso ndetse n’abana babo 62 bahabwa inkweto zo kwambara bityo bakaba bashimira itangazamakuru n’inzego z’ubuyobozi zumvise ubusabe bwabo .
Niyibizi Jean de Dieu uyobora umurenge wa Gihundwe avuga ko nyuma yo guhabwa iyo mifariso bazanahabwa amatungo magufi gusa abasaba kugira isuku ku myambaro yabo ndetse naho batuye.
