Imibereho y’abaturage

Rusizi : Umugabo urambana n’umugore we muri iki gihe bazamugire intwari-Abaturage

Photo

Mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 26 umunsi wahariwe intwari za rwo,bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi bavuga ko bishoboka ko kuri ubu umuntu yakwitwa intwari ahanini bishingiye ku bikorwa by’indashyikirwa yakoze. Aba baturage bashimangira ko muri iki gihe ingo zibanye nabi ,umugabo ugerageza kugaragaza ubudahangarwa mu kubana neza n’umugore we na we akwiye kubarwa nk’intwari mu kigero cye.

Aba baturage bavuga ko muri iki gihe ubutwari bw’umuntu bwareberwa mu bikorwa byiza yakoze bigamije kuzamura imibereho y’abaturage yaba abaturanyi be cyangwa abandi bakeneye ubufasha.

Ibi aba baturage bavuga ni nako babyumva kimwe n’umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem na we ushimangira ko ubutwari bwareberwa ku bikorwa by’indashyikirwa.

Aba baturage kandi bagaragaza ko muri iki gihe mu muryango nyarwanda hakomeza kugaragara ibibazo bitandukanye bituma ingo zibana nabi bityo ko umugabo cyangwa umugore babanye neza bakwiye kubarwa nk’intwari mu cyiciro cyabo.

Depite Uwambaje Aime Sandrine we agaragaza ko umuryango ari wo ukwiye kuba ishingiro rya byose bityo ko ari naho ubutwari bwagakwiye gusuzumirwa cyane cyane muri iki gihe .

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe(CHENO), ruvuga ko urutonde rw’abagera kuri 76 rw’abazongerwa ku ntwari z’u Rwanda rumaze kumenyekana, rukaba rushobora gushyirwa ahagaragara n’umukuru w’igihugu igihe icyo ari cyo cyose. Kuri ubu abantu banditse mu gitabo cy’ubutwari cy’u Rwanda ni 53, muri bo abakiriho ni 39 bari abanyeshuri b’i Nyange mu karere ka Ngororero, banze kwitandukanya hakurikijwe amoko, ubwo baterwaga n’abacengezi ku itariki 18 Werurwe 1997.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top