Imibereho y’abaturage

Rusizi: Umuhanda waracitse uhagarika imihahiranire mu mirenge ibiri

Photo

Abatuye mu mirenge ya MUGANZA na Gikundamvura yo mu karere ka Rusizi barasaba leta kubasanira umuhanda wabahuzaga kuko kuri ubu imigenderanire yarahagaze bitewe n’ibiza,ubuyobozi bw’aka karere bwo buvuga ko gutunganya uyu muhanda hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye kuko bo nk’akarere ntibabibasha.

Abaturage bo muri iyi mirenge ya GIKUNDAMVURA na Muganza bavuga ko mbere yuko ibiza byangiza aka gace uyu muhanda wabafashaga kuvana imyaka mu murenge Gikundamvura bayijyana ku isoko ndetse hari n’abahanyuraga bagiye mu bikorwa bitandukanye nk’abakozi b’umurenge,abarimu abaganga ariko kuri ubu byarahagaze kuko amazi yasandaye agatandukanya umuhanda n’ikiraro bifashishaga.

Aba baturage bavuga ko bitewe nuko umurenge wa Gikundamvura na Muganza hari hamwe mu hanyuzwaga imyaka myinshi yasarurwaga haba mu murenge wa Butare ndetse no kuba iyi ari yo nzira yifashishwaga n’ibinyabiziga byajyaga gutwara umusaruro w’umuceri,barasaba Leta kubafasha aha hantu hakubakwa.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi KAYUMBA Ephrem avuga ko batewe batiteguye kuko iyangirika ry’aka gace riteye ikibazo kandi bo nta bushobozi bafite bwo kuba bahasana ibityom ko barimo kwitabaza inzego zitandukanye ngo zibe zabafasha nibura aha hantu hubakwe.

Mu gihe ubuyobozi bw’akarere buvuga ko buri kwitabaza izindi nzego ngo zibe zabafasha kongera guhindura aha hantu nyabagendwa, abaturage bo barasaba ko byakorwa vuba kuko uko hameze ubu bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga mu gihe imvura yakongera kugwa dore ko na bo imirima yabo yarengewe kuri ubu bakaba bahangayikishijwe no kuzabona ikibatunga.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top