Imibereho y’abaturage

Rutsiro: Abajyanwa Iwawa bagiye kujya bishyura - MINALOC

Photo

Rwagati mu kiyaga cya Kivu ku ntera y’ibirometero hafi 29 uturutse ku mwaro wo ku Gisenyi aho aberekeza Iwawa bakunze guhagurukira, ni ho hubatse iki kigo ngororamuco kimaze imyaka 10 kigororerwamo ababa barabaswe n’ibiyobyabwenge ,giherereye mu karere ka Rutsiro.

Muri imwe mu nzu ziri kuri iki kirwa yigishirizwamo abahagororerwa hari ahanditse ko ari ubutaka bw’impinduka “Land of Change”. Ni urugendo rumara umwaka umwe mu ntambwe ebyiri: iya mbere ni izwi nka “Rehabilitation” yo kubavana mu bubata igakurikirwa n’iya kabiri yo kwiga umwuga.

Hari abemeza ko umusaruro w’iki kigo bawubonera mu bavayo bagaragaza impinduka bigatuma hari bamwe mu babyeyi na bo bifuza ko abana babo bananiranye bajyanwayo nubwo ngo kubibona bitoroshye.

Ubwo yasuraga iki kigo mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage NYIRARUKUNDO Ignatienne yavuze ko hagiye gushyirwaho uburyo abagororerwa Iwawa bazajya babyishyurira kuko ngo byamaze kugaragara ko hari n’ababyeyi batari bake babisabira abana babo nyamara serivisi zihatangirwa ngo zihenda Leta.

Nyirarukundo yavuze ko ibi bizabanzirizwa no kureba abagaragarwaho n’ibyaha bihanwa n’amategeko, bakabihanirwa mu buryo bukurikije amategeko bakajya kugororerwa muri gereza, abafite ibibazo by’uburwayi akaba ari bo basigara bitabwaho muri iki kigo kandi na bwo abakomoka mu miryango yishoboye bakabyishyurira.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na TV/Radio1 bemeza ko ibi byaba ari ibintu byiza ku babyeyi bamwe na bamwe bafite abana bananiranye bifuza ko bajyanwa kugororerwa Iwawa, nyamara ngo uburyo bimeze ubu byitwa ko nta kiguzi bisaba bikaba ari bwo bitoroshye ku buryo ahubwo bishobora kuba intandaro ya ruswa mu gihe hari umubyeyi wifuza koherezayo umwana we.

Imibare igaragaza ko mu myaka 10 iki kigo kimaze gishinzwe, umubare w’abahagororerwa buri mwaka ugenda wiyongera aho ubu harimo kugororerwa abarenga ibihumbi 4 bari mu byiciro bitandukanye. Byaba ibibatunga, amasomo bahabwa n’ubuvuzi bagenerwa byose ikiguzi cyabyo gitangwa na Leta, nyamara ngo hari abahazanwa baturuka mu miryango yifashije yakabaye ifasha Leta kubagorora.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top