Imibereho y’abaturage

Rutsiro: Bemerewe imirindankuba barategereza baraheba

Photo

Inkuru yanditswe na Jean de Dieu KALINIJABO.

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’akarere ka Rutsiro baravuga ko ubuyobozi bwirengagije gushyira imirindankuba mu dusantire duhuriramo abantu benshi none ngo buri uko imvura ikubye baba biteguye inkuru y’urupfu rw’uwakubiswe n’inkuba.

UKUNZWENABAKE Athanase, umuturage wo mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro ararondora amazina y’abantu bakubiswe n’inkuba n’ibintu zagiye zangiza mu bihe bitandukanye muri aka karere kagizwe n’imisozi miremire gakunze kugira imvura kabone nubwo haba atari mu gihe cyayo. Ngo iyo imvura ikubye aba baturage baba biteze inkuru mbi ku musozi ibyo kandi ngo bikaba buri kwezi nyamara ubuyobozi bwarabasezeranyije imirindankuba ariko ntibwayibagezaho.

Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bwari bwaremeye ko mu dusantire(centre ) tw’ubucuruzi nka hamwe mu hahurira abantu benshi hazajya hashyirwa imirindankuba ariko ngo ntibyakozwe, gusa ngo niba ari ikibazo cy’amikoro biteguye kuba batanga uruhare rwabo ariko bakaramira ubuzima.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buvuga ko ku nyubako za leta no ku mashuri hashyizwe imirindankuba cyakora ngo kubera ikibazo cy’amikoro mu dusantire ntirahashyirwa. GAKURU Innocent umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yemeza ko bitarenze uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021 bizaba byakozwe.

Ikibazo cy’inkuba zica abantu, amatungo n’ibindi bikorwa bya muntu si umwihariko wa Rutsiro kuko zikunze no kwibasira akarere ka Karongi bihana imbibi. Kenshi inzego z’ubuyobozi muri utu turere ndetse no muri minisiteri ifite imibereho y’abaturage mu nshingano mu mvugo zazo humvikana ubushake bwo kugikemura mu buryo burambye ariko mu ngiro biragaragara ko bikiri ikibazo, hashingiwe ku gihe aba baturage bamaze batakira izo nzego.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top