Imibereho y’abaturage

Rutsiro-Iwawa: Barinubira ubumuga bakomeje guterwa n’inkoni bakubitirwa ku kirwa

Photo

Bamwe mu banyeshuri bagororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa barataka inkoni ngo ziruta imvura y’amahindu bakubitwa bamwe bikanabaviramo ubumuga.

Mu minsi ishize ni bwo TV/Radio1 yabagejejeho inkuru y’umusore witwa Mbuto Meshack ukomoka mu karere ka Rubavu wavugaga ko inkoni yakubiswe ubwo yagororerwaga Iwawa ari zo zamuviriyemo ubumuga abaganga bamubwiye ko ari ubwa burundu bwatumye ahinamirana amaguru ku buryo atabasha guhagarara.

Ku kibazo nyir’izina cy’uyu musore ngo raporo z’abaganga zagaragaje ko ubumuga yahuye nabwo nubwo koko bwamufatiye Iwawa ariko butaturutse ku nkoni yakubiswe, gusa igikomeza guhurizwaho na benshi ni uko aha iwawa koko ngo haba inkoni zitoroshye nk’uko n’abandi bagiye bahanyura mu bihe bitandukanye babihamirije TV/Radio1.

Ubwo umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho y’abaturage Ignatienne Nyirarukundo yasuraga abarimo kugororerwa muri iki kigo mu mpera z’icyumweru gishize, ntibatinye kumugezaho iki kibazo maze mu kababaro kenshi banibaza amaherezo y’abamaze kumugazwa n’izo nkoni bivugira ko ziba ziruta imvura y’amahindu.

Agaruka kuri iki kibazo imbere y’umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho y’abaturage muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco BOSENIBAMWE Aimé yabaye nk’ugaragaza ko ikibazo kinini kiri ku banyeshuri bemera gukoreshwa mu gukubita bagenzi babo kuruta uko cyaba ku bayobozi batanga ayo mabwiriza yo gukubita, asaba abayobozi b’iki kigo cya Iwawa guhita babihagarika burundu kuko ngo bidakwiye.

Bisa nkaho nta wundi mwanzuro ufatika wafatiwe iki kibazo uretse gusaba ko inkoni zivugwa muri iki kigo ngororamuco cya Iwawa zahagarara, nyamara hakaba hari abagaragaza ko izo nkoni bakubiswe zabasigiye ubumuga; aba bagiriwe inama yo kuba bakwiyambaza inkiko. Ni mu gihe hashize iminsi mike uwayoboraga iki kigo atawe muri yombi kimwe n’abandi bakozi batatu bakoranaga aho urwego rw’ubugenzacyaha rwatangaje ko icyo bakurikiranweho ari imicungire mibi y’umutungo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top