Imibereho y’abaturage

Rutsiro-Iwawa: Ngo hari abagambanirwa bakajyanwa IWAWA atari inzererezi!

Photo

Ikigo ngororamuco cya Iwawa ni ikigo kiri ku kirwa rwagati mu kiyaga cya Kivu ubundi kizwi ko kigororerwamo ababa barasaritswe n’ibiyobyabwenge n’abandi bagenda bagaragara mu bikorwa abenshi bakunze kwita ubuzererezi, nyamara ariko hari abisanze muri iki kigo bavuga ko bibeshyweho abandi bakavuga ko bahazanwe ku bw’akagambane ka bagenzi babo.

Uwitwa MUZIRANENGE Daniel ukomoka mu murenge wa Rugarama mu karere ka Burera avuga ko asanzwe ari umucuruzi w’ikawa ngo akaba yaragambaniwe n’abacuruzi bagenzi be agafatwa mu nzererezi bikarangira anajyanwe Iwawa. Naho uwitwa Kwihangana Jean Baptiste ukomoka mu murenge wa kaniga mu karere ka Gicumbi akavuga ko yari asanzwe akora akazi ko gutwara imodoka kuri SACCO y’umurenge, akaza gufatwa yahawe ikiraka n’umuturage cyo kumutwarira imodoka bakamufata bamwitiranyije na nyir’iyo modoka, inzego zishinzwe umutekano zakekagaho gutwara magendu.

Nyuma yo kubibutsa ko ntawe bafashe bamusanze iwe mu rugo ibitabagira abere ku ngingo zose zatumye bajyanwa Iwawa, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho y’abaturage NYIRARUKUNDO Ignatienne yasabye abafite inshingano mu gufata abaza kugororerwa muri iki kigo cya Iwawa kujya bashishoza bakazana ababikwiriye, kuko ngo amafaranga Leta ibatangaho aba ari menshi adakwiriye kugenda ku batari ngombwa.

Kuri ubu iki kigo ngororamuco cya Iwawa kirimo kugororerwamo abarenga ibihumbi bine biganjemo urubyiruko, baba bagomba kugororwa mu byiciro bibiri: icya mbere cy’igororamuco gikurikirwa no kwiga imyuga byose bigafata umwaka, igihe abavuga ko bibeshyweho bagaragaza ko ari kinini gishobora no kuzabagiraho ingaruka mu byo bari basanzwe bakora.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top