Imibereho y’abaturage

Rwanda: Barasaba WASAC kuborohereza kwishyura amazi kubera ibihe by’amage abaturage barimo

Photo

Inkuru yanditswe na Fulgence Hakizuwera.{{}}

Mu gihe abaturage bakangurirwa gukaraba buri kanya mu rwego rwo kwirinda indwara ya COVID-19 yugarije ibihugu byinshi birimo n’u Rwanda bityo bigatuma abaturage bakenera gukoresha amazi menshi mu bikorwa by’isuku bigamije guhangana n’iki cyorezo, barasaba ikigo gishinzwe amazi ,isuku n’isukura WASAC kuborohereza , kikagira ibyo kigomwa ariko kikirinda gufungira cyangwa guhana abatazashobora kwishyurira amazi ku gihe , kuko barimo kuyakoresha kandi nta kindi bari kwinjiza cyatuma babonera ubwishyu ku gihe .

Mu bihe nk’ibi bigoye inzego nyinshi cyane cyane iza Leta ziri kwigomwa byinshi ngo abantu bakomeze ubuzima cyane ko ubu bigoye aho benshi bari mu ngo nta kintu bari gukora cyabinjiriza amafaranga,nyamara ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC cyo ntikiratangaza ubufasha bwacyo mu buryo butaziguye nk’ikigo gifite amazi mu nshingano kandi ari gukoreshwa cyane. Abaturage batandukanye barasaba iki kigo koroshya mu kwishyuza amazi dore ko kiri no gutanga amatangazo asaba abaturage kwishyura amazi vuba na bwangu.

Aba baturage bavuga ko kuba bari kwirirwa mu rugo kandi bagomba kugira isuku ihagije ndetse n’uhaje wese asabwa gukoresha amazi ,byumvikanisha ko buri wese ingano y’amazi akoresha igomba kwiyongera nyamara ntaho abantu bakura. Bakomezaq bavuga ko kuba WASAC ntacyo yabikoraho ngo byaba bisa nko kutita ku kibazo gihari kuko yo yaba iri gucuruza ndetse birenze ugereranyije n’igihombo izindi nzego zirimo ,Byaba kugabanya ibiciro by’amazi , kwirinda kubafungira cyangwa kubishyuza huti huti ngo bikwiriye gutekerezwaho iki kigo kigafasha abaturage mu bihe nk’ibi.

Uretse no kuba abaturage basaba WASAC umusanzu ukomeye mu kubafasha kutishyuzwa ku gahato amazi kandi ubu ari gukoreshwa nk’ubutabazi, ngo hari n’abatayafite dore ko umuturage utuye mu Nyakabanda mu mujyi wa Kigali avuga ko nta mazi aheruka aho atuye nyamara mu bihe nk’ibi ihame ry’uko amazi ari ubuzima ririmo ryivugira.

Ntacyo ikigo WASAC kigeze gishaka kuvuga kuri ibi byifuzo by’abaturage. Inshuro zose twagerageje kubahamagara ndetse no kubandikira ubutumwa bugufi, kugeza turangije gutunganya iyi nkuru birengagije nkana kugaragaza uruhande bahagazemo kuri iki kibazo cy’abaturage.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top