Imibereho y’abaturage

Rwanda: Hari ababangamirwa no guturana n’abandi mu buryo bw’imidugudu

Photo

Gahunda yo gutuza abantu ku midugudu ni imwe muri gahunda Leta y’u Rwanda yashyizweho hagamijwe kunoza imiturire, mu buryo bwo gukoresha ubutaka buto bijyanye n’ubwiyongere bw’abaturage bwatumaga hari igice kinini cy’ubutaka bwagenewe guhingwa nabwo wasanga buturwaho.

Ibipimo by’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) bigaragaza ko ubwiyongere bw’abanyarwanda mu myaka umunani ishize buri ku gipimo cya 18%, bavuye kuri Miliyoni 10.5 mu 2012 bagera ku baturage hafi miliyoni 12.4 muri 2020.

Isuzuma ryo mu 2017 rya Minisiteri y’Ubuhinzi ryagaragaje ko nko mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali muri hegitare eshatu zagenewe ubuhinzi nibura ebyiri muri zo zari zaramaze kubakwaho, naho mu karere ka Gasabo hegitare imwe muri enye zagenewe ubuhinzi yari yaramaze kwigarurirwa n’ibikorwa byo gutura.

Kimwe mu byo gahunda yo gutuza abantu ku midigudu igamije ni ugukemura iki kibazo hakoreshwa ubutaka buto mu gutura, birumvikana ko ibi bituma abantu batura mu buryo begerana, bitandukanye n’uko byari bisanzwe mbere wasangaga buri wese afite aho atuye kandi mu buryo bwe atari buri wese wamenya uko abayeho, aho hari n’ababikurizagaho imvugo igira iti “inzu y’umuntu ni bazi ndya iki” nyamara ibi bisa n’ibidashoboka mu mudugudu kikaba kimwe mu bibanza gutonda abayituzwamo.

Bamwe mu batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Nyabishongo uherereye mu karere ka Rubavu baganiriye na TV/Radio1 bavuga ko bibatera ipfunwe nk’iyo umuntu ashyize inkono ku ziko kandi wenda hari umuturanyi hirya ye udafite icyo kurya, akagira ipfunwe ryo guteka no kurya akureba.

Uretse aba batondwa no kuba buri muturanyi abasha kumenya icyo warariye n’icyo wiririwe bisa n’ibidasanzwe mu muco nyarwanda, kuba hari n’abatuzwa muri iyi midugudu atari amahitamo yabo usanga batanyurwa n’imiterere y’izi nzu akenshi ziba zifite ibyumba bitari byinshi, mu gihe bari bamenyereye kuba mu nzu zifite ubwisanzuriro buhagije, nk’uko ibi byakunzwe kugaragazwa n’abatujwe mu mudugud wa Mulindi uherereye mu karere ka Burera watujwemo abimuwe uhubatswe kaminuza mu murenge wa Butaro.

Icyakora ku rundi ruhande hari n’abemeza ko uku gusangira ubuzima binongera imibanire yabo bakabasha gusabana kurusha mbere bagituye batatanye, kuko aha buri wese aba azi amakuru ya mugenzi n’ubutabazi yamukeneraho akabubona byihuse.

Ariko ngo uku kwegerana no gusangira byinshi hari nubwo biba intandaro y’amakimbirane, gusa aya nayo ngo kuyahosha nabyo ntibigorana biturutse kuri ya mibanire ya hafi.

Inzego bwite za Leta zitanyuranya n’ibivugwa n’aba baturage ku ngingo yo kunoza imibanire hagati y’abamaze gutuzwa mu midugudu, zivuga ko ikirenze kuri ibyo ari uko n’ibikorwa by’iterambere birushaho kwihuta iyo abantu bamaze gutura hamwe, iyi ari nayo mpamvu Leta y’u Rwanda yihaye intego ko mu 2024 byibuza 70% by’abanyarwanda bazaba baramaze gutuzwa ku mudugudu.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top