Imibereho y’abaturage

Rwanda: Hari abakoresha bashinjwa kwambura abakozi birwaje koronavirusi

Photo

Inkuru ya Athanase MUNYARUGENDO.

Muri iki gihe, icyorezo cya covid-19 cyabaye igisubizo bamwe mu bakoresha bifashisha basubiza abakozi bambuye,nyamara abenshi muri abo bakozi usanga amwe muri ayo mafaranga barayambuwe mbere yuko iki cyorezo kigera mu Rwanda,uretse aba bambuwe hari n’abandi birukanwe mu kazi mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko hitwajwe iki cyorezo.

Imvugo ngo "Byatewe na corona, erega corona yarabizanye n’izindi nk’izo ngo ni cyo gisubizo gihabwa bamwe mu bagerageza kwishyuza ababereyemo imyenda,urugero ni urwa abaganga bakora mu ivuriro rya Centre Medicale Orkide rivura ibijyanye n’ubugororangingo , bavuga ko iri vuriro ryabambuye amafaranga y’amezi ane mu mwaka wa 2019,gusa ngo iyo bagerageje kwishyuza ubuyobozi bw’iri vuriro bubabwira ko kutabishyura byatewe n’icyorezo cya covid-19 giterwa na virusi ya Corona.

Aba baganga bakomeza bavuga ko mu kwezi kwa kane, umuyobozi w’iri vuriro yabashyize mu kiruhuko gisubitse ndetse anababwira ko yamenyesheje RSSB na RRA ko yabaye ahagaritse ivuriro kubera icyorezo cya Koronavirusi ,gusa ngo baza gutungurwa nuko yaje kunyura inyuma akabasaba ko basubira mu kazi akajya abahemba nk’ibisanzwe,abakozi bemeye gusubira mu kazi gusa mu kwezi kwa gatanu ntiyabahemba neza nkuko yari yabibasezeranyije bituma bamwe bahitamo gukomeza ikiruhuko gisubitse kirangiye ntiyabasubiza mu kazi nkuko biteganywa n’itegeko ry’umurimo ndetse kugeza uyu munsi nta n’imperekeza bahawe ,bakavuga ko uku kwamburwa byabagizeho ingaruka ku mibereho yabo, dore ko ngo biyambaje n’abagenzuzi b’umurimo bikaba iby’ubusa.

Umuyobozi w’iri vuriro rya Centre Medicale Orkid, Gatsinzi Charles yemera ko aba baganga ababereyemo ibirarane ndetse ngo iki kibazo cyahawe umurongo ku buryo mu kwezi kwa cumi uyu mwaka bizagera amaze kubishyura,akavuga ko impamvu yatinze kubishyura ari icyorezo cya covid-19.

Uretse aba baganga bataka kwamburwa hitwajwe koronavirusi,mu kwezi kwa Gatanu mu karere ka Gicumbi naho humvikanye inkuru y’abakozi bashinzwe kurinda ibigo by’amashuri n’utubari bo muri kompanyi ya ALSEC bavugaga ko bamaze imyaka ibiri badahembwa mu gihe umuyobozi wabo nabo yababwiraga ko kutabishyura byatewe na Korona.

Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo inenga bamwe mu bakoresha bambuye abakozi babo bitwaje icyorezo cya Koronavirusi cyane ko yaba umukoresha cyangwa se umukozi nta wazanye iki cyorezo,ikavuga ko ifatanyije n’abagenzuzi b’umurimo igiye gukurikirana abakoresha bagiye bambura bakanirukana abakozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ,nkuko bigarukwaho na MWAMBARI Faustin,umuyobozi mukuru w’agateganyo ushinzwe umurimo muri MIFOTRA.

Uyu muyobozi yongeyeho ko bagiye no gukurirana abakoresha bashyize abakozi mu kiruhuko gisubitse barangiza bagashaka abandi bakozi. Agira inama abakozi n’abakoresha kubagana mu gihe bananiwe kumvikana kurusha uko bajya mu mpanza kuko ngo zihombya impande zombi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top