Hari abaturage batandukanye bavuga ko Umugoroba w’ababyeyi ari gahunda nziza yo gukemuriramo ibibazo by’amakimbirane yo mu ngo ariko bakababazwa nuko abitwa ko ari abakire ndetse bajijutse batitabira iyi gahunda .
Aba baturage bavuga ko abo bakire ngo banga ko buri wese yumva ibibazo byabo nyamara ngo amakimbirane yo mu ngo agaragara no mu zabo .
Umugoroba w’ababyeyi ni bumwe mu buryo bwashyizweho ngo abantu bicare bavuge ku bibazo bibugarije babishakire ibisubizo ,abantu bateranira ku midugudu mu gihe kitarambiranye kandi aho bikorwa neza bavuga ko bashima umusaruro uturuka muri uyu mugoroba w’ababyeyi .
Icyakora nubwo bimeze bitya abantu bakaba bavuga ko uyu mugoroba w’ababyeyi ufasha mu gukemura ibibazo by’umwihariko amakimbirane yo mu ngo ,ngo abakire cyangwa abandi bavuga ko bajijutse kurusha abandi ngo ntibitabira iyi gahunda nyamara nabo bibareba cyane ko amakimbirane yo mu ngo aba mungo zose yaba izishoboye n’izoroheje. Aba baturage bavuga ko impamvu abakomeye batawitabira ngo baba bahuze mu kazi cyangwa banga ko ibibazo byabo bimenywa na bose.
Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ivuga ko iki kibazo nayo yakibonye ko hari abatawitabira bitwaje ibyo harimo ndetse n’abagabo badakozwa iby’umugoroba w’ababyeyi gusa ngo iri gukora ikusanyabitekerezo mu kuwuvugurura kuko byagaragaye ko ukemukiramo ibibazo byinshi ari nayo mpamvu ugomba kwitabirwa na bose nkuko bisobnurwa na UMUHIRE Christiane Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’umuryango no kurengera abana muri MIGEPROF.
Inkuru irambuye TV1.
