Imibereho y’abaturage

Rwanda: Hari abavuga ko interineti ya 4G ari baringa

Photo

Hari abaturage bakoresha Interneti ya 4G bavuga ko iyi interneti ifite umuvuduko uri hasi cyane kugeza ubwo iyitwa 3G iyirusha imbaraga kandi ubundi mu bisobanuro bizwi ko 4G ari yo yagakwiriye kuba yihuta ,bavuga ko bagura iyo interneti ikababera nka baringa ikarangira batayikoresheje .
Ministeri ifite ikoranabuhanga mu nshingano ivuga ko iki kibazo ikizi ,ariko ngo yaganiriye n’abayicuruza ku buryo bitarenze amezi 5 bazaba bavuguruye imikorere yayo
.

4G ni ubwoko bwa Internet abantu bakoresha ,yaje nyuma ya 3G ndetse na 2G. Interneti zose abantu bakoresha ,ibisobanuro by’imibare uko igenda irutana bijyana no gukomera cyangwa se kwihuta mu mikoreshereze gusa 4G bamwe mu bayikoresha bavuga ko bayitunga nka baringa ,iyi ngo hari aho idakora kugeza ubwo hari uyigura ikarangira ntacyo ayikoresheje .

Aba baturage bakoresha iri koranabuhanga bigaragara ko bo banabisobanukiwe dore ko atari ibya buri wese mu gusabonukirwa imbaraga zazo bavuga ko iyi 4G hari ibice idakoreramo yaba mu ntara ndetse na hamwe mu mujyi wa Kigali mu gihe bivugwa ko iri hose.

Ikigo KTRN gicuruza iyi 4G inshuro zose umunyamakuru yagisabye gusubiza ibibazo birebana no kuba hari abo iyi interineti ibereye nka baringa yarinze asoza iyi nkuru bataramuvugisha kabone nubwo bari babyemeye, icyakora Minisiteri ifite ikoranabuhanga mu nshingano zayo ivuga ko nayo yabonye iki kibazo ,ngo birasaba kuvugurura imikorere y’iyi 4G kuko abayikoresha babaye benshi bityo bizaba byakozwe neza mu gihe kitarenze amezi 5 nkuko KARENZI Fidele ushinzwe ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na inovasiyo yabitangarije TV na Radio One.

Iki kigo cya KTRN gikwirakwiza 4G giherutse gutangaza ko mu mwaka utaha wa 2021 kizazana 5G bigaragara ko irenze zose ku isi gusa hakabaho kwibaza uko bizakorwa mu gihe na 4G igifite ibibazo.

Ikigo ngenzuramikorere RURA cyemeza ko cyamenye ikibazo 4G ifite ko giterwa n’uko mu myaka ibiri iba igomba kongererwa imbaraga bitewe n’umubare munini w’abayikoresha kikavuga ko 5G itari iyo gukoresha mu buryo bworoheje kuko izaba ikenewe mu buryo buhambaye kugeza ubwo yo kuri ubu nta n’abafite amatelefone yo kuyikoreshamo nkuko byasobanuwe na Charles GAHUNGU ushinzwe ibikorwa by’ikoranabuhanga muri RURA.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top