Imibereho y’abaturage

Rwanda: Impamvu muri iki gihe imvura idasanzwe yibasiye u Rwanda-Meteo

Photo

Si igihe kinini gishize u Rwanda rutangiye kwibasirwa n’ibiza bituruka ku mvura nyinshi mu buryo bukabije, ibi ahanini bikanashimangirwa n’uko bamwe mu baturage bigeraho usanga bibatungura mu gihe babaga baziko aho batuye bari bahamaze igihe kinini batarahabona ibiza nk’ibyo,

Ibice by’amajyaruguru n’uburengerazuba bw’igihugu, nk’uturere ahanini tugizwe n’imisozi, ni bimwe mu bikunze kwibasirwa n’imvura nyinshi muri iyi minsi, GATABAZI Jean Marie Vianney, uyobora intara y’amajyaruguru nawe ashimangira ko imvura imaze iminsi iteza ibiza muri iyi ntara idasanzwe.

Inkangu, imyuzure n’ibindi bikorwa bibi birimo guterwa n’imvura mu ntara y’uburengerazuba, bituma Munyantwali Alphonse uyobora iyi ntara ashimangira ko buri hantu hose h’iyi ntara hasa n’ahahinduka amanegeka kuko ubutaka bwamaze gusoma kubera imvura nyinshi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe kivuga ko ubu bwiyongere bw’imvura butari mu Rwanda gusa, icyakora ngo bwiganje mu karere ka Afurika yo hagati kubera imiyaga ituruka mu Nyanja y’u Buhinde no mu Nyanja ya Atalantika yahinduye icyerekezo, bikaza bisanga ko n’ubundi imvura mu kirere yabaye nyinshi biturutse ku bwiyongere bw’ubushyuhe ku isi bigatuma amazi y’inyanja ayayuka (kuyayuka ni uburyo amazi ahinduka umwuka akajya mu kirere ubu ari na bwo buryo n’ubundi imvura iturukamo).

Mu kiganiro yagiranye na TV/Radio1 NIYITEGEKA Jean Marie Vianney, ushinzwe iteganyagihe mu kigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe (METEO-RWANDA)yasobanuye ko kuba imiyaga ituruka mu Nyanja y’abahinde n’imiyaga ituruka mu Nyanja ya Atalantika byatumye ihurira mu karere ka Afurika yo hagati ari naho u Rwanda ruherereye, kandi ngo ahanini iyo miyaga ni yo igena icyoko cy’imvura ari na yo mpamvu, mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo hose imvura irimo kuhagwa ari nyinshi muri iyi minsi.

Mu cyegeranyo cyasohowe n’ikigo gishinzwe iteganyagihe mu Rwanda mu ntangiriro z’uku kwezi, (iki kigo kivuga ko iteganyagihe kigaragaraza riba ryizewe ku gipimo cya 83%) cyagaragazaga ko mu minsi 10 ya mbere y’ukwezi kwa gatanu u Rwanda ruzagusha imvura nyinshi, kuva mu matariki 10 imvura igatangira kugenza amaguru make ihereye mu gice cy’amayaga kugeza ubwo mu bice by’amajyaruguru n’uburengerazuba biteganyijwe ko imvura izarekera kugwa mu ntangiriro z’ukwa gatandatu



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top