Imibereho y’abaturage

Rwanda: Kuki hari abaturage batajya babaruza ababo bapfuye?

Photo

Inkuru Yanditswe na Athanase MUNYARUGENDO

Hari bamwe mu baturage bavuga ko igihe hari uwabo witabye Imana kubera agahinda baba bafite gatuma batibuka kumwandukuza mu bitabo by’irangamimirere gusa ngo hari n’abanga kubandukuza bitewe nuko bitwara igihe kirekire na byo bikaba mu bibangamira iyi gahunda.

Kimwe nuko iyo umuntu avutse agomba kwandikwa mu gitabo cy’irangamimerere n’iyo yitabye Imana abo mu muryango we baba bagomba kwihutira kumubaruza muri iki gitabo kugira ngo bitabangamira igenamigambi rya leta ishobora gukomeza kumubara nk’uriho kandi atakiri ku isi.

Nubwo bimeze bityo ariko imibare y’ababaruza ababo bitabye Imana mu gitabo cy’irangamimerere iracyari hasi kuko mu mwaka wa 2019 byari ku kigero cya 31%
Abavuganye na TV na Radio One bavuze ko bitewe n’agahinda baba bafite igihe hari uwabavuyemo bituma batibuka kujya kumubaruza mu bitabo by’irangamimerere.

Hari kandi n’abavuga ko kugira ngo ubaruze uwawe mu gitabo cy’irangamimerere bitwara igihe kirekire na byo bikabangamira gukora iyo gahunda.

Nkurunziza Jean de Dieu ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Nyamirambo ho mu karere ka Nyarugenge na we ashimangira ko iyi gahunda itaritabirwa na benshi ahanini bitewe n’ibibazo baba bafite byo kubura uwabo gusa akibutsa abaturage ko kubaruza uwitabye Imana bikorwa mu gihe kitarenze iminsi 30 iteganywa n’itegeko.

INGANGARE Alex ukora mu ishyami ry’imiyoborere muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko nyuma yo kubona ko iyi gahunda ititabirwa n’abantu benshi ,ngo umuturage uzajya upfira kwa kwa muganga azajya ahita abarurwa mu gitabo cy’irangamimerere naho upfiriye mu rugo abo mu muryango we bamubarurize ku rwego rw’akagari kurusha uko bajya ku murenge aho iyi serivisi yatangirwaga mbere.

Nkuko bigaragarizwa mu mibare itangwa na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, iyi gahunda bigaragara ko ubwitabire bwayo bukiri hasi aho inzego z’ibanze zisabwa kongera umwanya w’ubukangurambaga abaturage bakabwirwa ibyiza by’iyi gahunda, nko kuba umuntu yitabye Imana ntabarurwe mu gitabo cy’irangamimerere byica igenamigambi ry’igihugu umuturage agakomeza kubarwa nk’ukiriho kandi atakiriho icyo gihe iyo hari ubufasha yahabwaga bukomeza gutangwa kandi bwagafashije abandi , ikindi kandi kubaruza uwitabye Imana mu gitabo cy’irangamimerere bifitiye inyungu abo mu muryango we kuko bagira uburenganzira bwo kumuzungura cyane cyane iyo ari umukuru w’umuryango ndetse no guhabwa serivisi zindi nta nkomyi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top