Imibereho y’abaturage

Rwanda: Minisitiri NGIRENTE yaburiye abashyingiranwa bahujwe na interineti.

Photo

Minisitiri w’intebe Dr .Edouard NGIRENTE arasaba urubyiruko kwigirira icyizere bakagaragaza impano zabo ku buryo igihugu kibifashisha mu guhanga ibishya ,bakirinda kugwa mu kibazo cyo gucuruzwa ,aho umuntu ajya hanze ngo agiye gushaka akazi cyangwa kubana n’undi bataziranye ari uko bahuriye kuri interineti.

Youth Connekt convention 2019 ni inkera y’urubyiruko yari ihurije hamwe urugera ku bihumbi 3 i Kigali ,muri gahunda ngarukamwaka rusanzwe rugira ,aho runahabwa umwanya mu gukurikirana no gutanga ibitekerezo mu nama y’igihugu y’umushyikirano ,Ubwo rwahabwaga impanuro na Minisitiri w’intebe Dr. Edouard NGIRENTE wafashe umwanya utari muto wo kuganira narwo , yakanguriye uru rubyiruko kutitinya rukagaragaza impano zarwo ku buryo igihugu kizifashisha mu guhanga ibishya .

Minisitiri w’intebe Dr Edouard NGIRENTE yibukije urubyiruko ko rudakwiriye kwirukankira hanze rutekereza ko ariho hari amahirwe gusa kuko akenshi ngo usanga ibi bibakururiye kugwa mu icuruzwa ry’abantu ,aho hari abagenda ngo bagiye guhabwa akazi cyangwa gushaka abo babana nk’umugore n’umugabo nyamara bataziranye uretse guhurira gusa ku ikoranabuhanga nyamara bamara kugerayo bagahura n’akaga gakomeye ntibabashe no gufashwa kuko ntawe uba uzi ibyabo.

Minisitiri w’intebe yanabibukije kwirinda ibiyobyabwenge kuko kuri ubu usanga abantu barangije kaminuza ndetse bafite akazi keza aribo bibasiwe n’ibiyobyabwenge .

Ibibazo urubyiruko rwari ruteraniye muri iyi nkera y’imihigo rwabajije Minisitiri w’intebe ndetse ubona ko runafite ari rwinshi,bishingiye ku mahirwe yo gutera imbere mu buryo bwihuse, barahuriza ku gusaba inkunga , yaba kongererwa ubumenyi cyangwa guhabwa amafaranga cyane ko abenshi bari aho ari abatangiye imishinga.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top