Imikino

AFURIKA-Imikino: Ikipe ya Mozambique iyoboye itsinda u Rwanda ruherereyemo

Photo

Ikipe y’igihugu ya Mozambique ikomeje kuyobora itsinda rya gatandatu mu marushanwa ya Afurika yo guhatanira gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika mu mwaka wa 2021 aho iki gikombe kizabera mu gihugu cya Cameroon, iri tsinda Mozambique iyoboye harimo Cameroon ,u Rwanda na Cap Vert.

Ikipe ya Mozambique ikaba yaraye inganyije n’ikipe y’igihugu ya Cap Vert mu mukino w’umunsi wa kabiri w’iri rushanwa, ikipe ya Mozambique yagiye muri Cap Vert gukina uyu mukino ifite amanota atatu yakuye ku mukino wa mbere yatsinzemo u Rwanda ibitego bibiri kuri kimwe.

Ikipe y’igihugu ya Cap Vert yari iri mu rugo ni yo yatangiye neza muri uyu mukino aho Garry Rodriguez yafunguye amazamu ku munota wa 6 gusa w’umukino, ni igitego kitatinze kwishyurwa na Mozambique kuko ubwo hari ku munota wa 18 w’umukino igitego cyaje kwishyurwa na Edson André Sitoe bita Mexer, bajya kuruhuka ari igitego 1-1.

Ubwo amakipe yombi yari avuye kuruhuka ni bwo Cap Vert yari iri mu rugo nanone yongeye kubona igitego cyayo cya Kabiri cyatsinzwe na Ryan Mendes, cyatsinzwe ku munota wa 57 w’umukino.

Ubwo umukino wari ugeze ku minota ya nyuma y’inyongera ni bwo ikipe ya Mozambique yatsinze igitego cyayifashije kuvana inota rimwe mu gihugu cya Cap Vert ndetse no kuyobora iri tsinda rya gatandatu, ni igitego cyatsinzwe ku munota wa 92 aho cyatsinzwe na Chimoio João Quembo bakunze kwita Witi.

Nyuma y’imikino ibiri yo mu matsinda, itsinda rya gatandatu riyobowe n’ikipe ya Mozambique n’amanota ane, Cameroon iri ku mwanya wa kabiri , Cap Vert ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri , n’ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa kane idafite inota na rimwe.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top