Imikino

ARMENIA-Imikino: Salomon Nirisalike yongerewe amasezerano muri FC Pyunik

Photo

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda AMAVUBI, Salomon Nirisalike yongereye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya FC Pyunik ibarizwa mu gihugu cya Armenia.

Uku kongera amasezerano kuri uyu myugariro muri iyi kipe bibaye nyuma y’igihe gito ayigezemo kuko uyu mukinnyi yasinye amasezerano n’iyi kipe tariki ya 1 Nzeli 2019 ubwo yari avuye mu ikipe ya FC Tubizze yo mu gihugu cy’U Bubiligi.

Mu kiganiro yagiranye na TV na radio One , uyu myugariro yavuze ko yongereye amasezerano bitewe nuko kuva ahageze bamwishimiye.

Nirisalike yagize ati "Amakuru ni yo banyongereye amasezerano y’umwaka umwe, urebye ukuntu maze iminsi nitwara mfasha ikipe yanjye abayobozi , perezida ndetse n’abatoza bishimiye imyitwarire yanjye ni yo mpamvu banyongereye amasezerano, ni ibintu byanshimishije".

Salomon akigera muri FC Pyunik yahasinye amasezerano yagombaga kurangira ku itariki ya 30 Kamena 2020, ubu akaba yongereye andi masezerano y’umwaka umwe aho azakomezanya n’iyi kipe bivuze ko azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2020-2021.

Kuva ageze muri FC Pyunik, Nirisalike amaze gukina imikino 8 ya shampiyona yose abanzamo, we n’ikipe ye mu mikino 15 ya shampiyona imaze gukinwa muri kiriya gihugu , kuri ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 8 aho ifite amanota 20 mu makipe 11 akina iyi shampiyona yo muri Armenia.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top