Imikino

BRAZIL: Ikipe ya Brazil U17 yegukanye igikombe cy’Isi

Photo

Ikipe y’igihugu ya Brazil y’abari munsi y’imyaka 17 yaraye yegukanye igikombe cy’isi mu cyiciro cy’abatoya nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Mexique bari bahuriye ku mukino wa nyuma mu gihe ikipe y’igihugu y’ubufaransa yo yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda ikipe y’u Buholandi.

Guhera ku itariki ya 26 Ukwakira kugeza 17 Ugushyingo ni bwo habaye igikombe cy’isi cy’abakiri bato cyabereye mu gihugu cya Brazil ubwo amakipe 24 aturutse ku migabane itandukanye y’isi yahuriye muri icyo gihugu cya Brazil bose bahatanira iki gikombe cyari giheruka kwegukanwa n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.

Mu gihe cy’iminsi 22 bakinaga igikombe cy’Isi byarangiye ikipe yakiriye aya marushanwa ari nayo atwaye iki gikombe, mu mukino wa nyuma wahuje Brazil yatangiye igerageza amahirwe yo kubona igitego ariko ikipe ya Mexique bari bahanganye ni yo yaje gufungura amazamu ubwo hari ku munota wa 66 umukinnyi muto witwa Bryan Gonzalez yaje kubonera ikipe ye igitego cya mbere.

Ubwo umukino waburaga iminota 6 ngo urangire ikipe ya Brazil yabonye igitego cyatsinzwe na Kaio Jorge Pinto Ramos nyuma yaho umusifuzi yifashishije amashusho yo kuri sitade afasha abasifuzi kureba amakosa yabaye azwi nka (Video Assistant Referee,VAR) yatanze penaliti yinjizwa neza na Kaio, mu minota ya nyuma y’inyongera ni bwo Lazaro Viniscus yabonye igitego cyahesheje Brazil igikombe cyayo cya Kane mu mateka umukino unarangira ari ibitego bibiri bya Brazil kuri kimwe cya Mexique.

Iyi kipe y’igihugu ya Brazil y’abari munsi y’imyaka 17 ikaba yegukanye igikombe cy’Isi cyayo cya Kane mu mateka yayo dore ko yaherukaga igikombe nk’iki cy’abato mu mwaka wa 2003 ubwo cyari cyabereye mu gihugu cya Finland.

Usibye ikipe y’igihugu ya Brazil yegukanye iki gikombe cy’Isi cy’abari munsi y’imyaka 17, ikipe y’igihugu y’u Bufaransa na yo yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu y’u Buholandi ibitego bitatu kuri kimwe.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top