Ikipe ya Westham yo mu gihugu cy’ u Bwongereza ishobora gutandukana na rutahizamu wayo Javier Hernandez Chicharito ushobora kwerekeza mu ikipe ya FC Sevilla yo mu gihugu cya Esipanye mbere y’uko isoko ryo kugura no kugurisha risozwa kuri uyu wa mbere ku mugabane w’u Burayi
Ibyo kuva mu ikipe ya WestHam United kuri Hernandez byatangajwe n’ibinyamakuru byinshi bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi harimo BBC ndetse na Sky Sports ko kuri uyu wa mbere uyu mukinnyi biteganyijwe ko yerekeza muri Esipanye gukora ikizami cy’Ubuzima muri FC Sevilla ndetse akaza no kwerekanwa nk’umukinnyi wayo mushya.
Kuva mu ikipe ya Westham kuri uyu rutahizamu ukomoka muri Mexique ngo biraterwa nuko iyi kipe yaguze Sebastian Haller imukuye mu ikipe ya Eintracht Frankfurt yo mu gihugu cy’U Budage ngo akaba ariwe ugomba gusimbura Chicharito ku busatirizi bw’iyi kipe.
Javier Hernández Balcázar w’imyaka 31 y’amavuko ugiye kuva muri iyi kipe ya Westham yayigezemo mu mwaka wa 2017 ubwo yari avuye mu ikipe ya Bayern Leverkusen yo mu gihugu cy’u Budage, kuva ageze muri iyi kipe yari amaze kuhakina imikino 55 ndetse atsinda ibitego 16, byumwihariko muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020 Chicharito yari amaze gukina imikino atsinda igitego kimwe dore ko iyi kipe ye imaze gukina imikino 4 ya shampiyona ikaba ifite amanota arindwi ku mwanya wa karindwi ku rutonde rw’agateganyo.
Uyu mukinnyi wanamenyekanye mu makipe menshi atandukanye nka Manchester United yo mu Bwongereza ndetse na Real Madrid yo muri Esipanye agiye gusimburwa na Sebastian Haller we umaze gukina imikino itatu muri shampiyona y’U Bwongereza akaba amaze gutsindamo ibitego bitatu.
