Emery Bayisenge ubarizwe mu ikipe yo mu gihugu cya Bangladesh Saif Sporting Club yagize ikibazo cy’imvune nyuma y’umunsi wa kabiri muri shampiyona yo muri icyo gihugu, kuri ubu arimo kubarizwa mu Rwanda aho yaje ngo yitabweho n’umwe mu baganga b’ikipe y’igihugu Rutamu Patrick.
Emery Bayisenge wagize ikibazo cy’imvune cyo ku kagombambari akaza kubagwa n’abaganga b’ikipe ye ya Saif Sporting yahise aza mu Rwanda ngo akomeze yitabweho na Rutamu, ndetse uyu mukinnyi akaba ashobora no kumara hafi ukwezi n’igice adakina ruhago gusa ngo bigenze neza igihe cyanaba kigufi.
Mu kiganiro twagiranye na Emery Bayisenge w’imyaka 25 y’amavuko yatangaje ko kuri ubu arimo kugenda amera neza buhoro buhoro ngo yizeye ko azagaruka mu kibuga mbere y’igihe yahawe bitewe nuko ngo arimo kwitabwaho neza.
Kugeza ubu shampiyona yo muri Bangladesh imaze gukinwamo imikino 6 aho kuri ubu iyi kipe ya Emery ibarizwa ku mwanya wa gatanu n’amanota 11 ndetse uyu mukinnyi akaba yarakiniye iyi kipe imikino itatu, ayitsindira ibitego bitatu.
