Imikino

ESIPANYE: Barcelona yasimbuje Osmane Dembele wavunitse

Photo

Ikipe ya FC Barcelona yatangaje ko yagiranye amasezerano na rutahizamu wahoze akinira ikipe ya Leganes yo muri Esipanye witwa Martin Braithwaite akaba yaje gusimbura Osmane Dembele wavunitse bituma ajya hanze y’ikibuga mu gihe kingana n’amezi atandatu.

Martin Braithwaite ahawe amasezerano n’ikipe ya FC Barcelona nyuma yaho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Esipanye rihaye Barca uburenganzira bwo gushaka byihuse umusimbura wa Osmane Dembele nyuma yaho ubuyobozi bwayo butangaje ko uyu rutahizamu imvune yagize izakira nyuma y’uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020.

Barcelona yagiranye amasezerano na Martin y’imyaka ine izarangirana n’umwaka w’imikino wa 2023 - 2024 akaba yatanzweho miliyoni 18 z’amayero.

Martin Christensen Braithwaite wasinyiye ikipe ya Barcelona akomoka mu gihugu cya Denmark, yageze mu gihugu cya Esipanye mu ntangiriroz z’uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020 avuye mu ikipe ya Bordeaux yo mu bufuransa nyuma yaho yari yatijweyo na Middlesbrough yo mu gihugu cy’u Bwongereza.

Kuva Braithwaite ageze muri Leganes muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020 amaze kuyikinira imikino 24. Yatsinze ibitego 6 muri shampiyona ya Esipanye, anatsinda kandi ibitego 2 mu mikino 3 yakinnye mu gikombe cy’umwami.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top