Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi Eden Hazard yavuye mu mwiherero w’ikipe ye y’igihugu bitewe n’imvune yagize yo ku kibero bityo bituma asubira muri Esipanye ngo yitabweho n’abaganga.
Nkuko byatangajwe n’abaganga b’ikipe y’igihugu y’ u Bubiligi uyu Hazard asanzwe akinira ngo imvune yagize yo ku kibero igomba gutuma asubira mu mujyi wa Madrid kugira ngo ikipe ye imwiteho abe yazifashishwa mu marushanwa atandukanye iyi kipe ya Real Madird yitegura.
Uyu rutahizamu nubundi wari witabajwe mu ikipe y’igihugu n’ubusanzwe ntabwo yari ameze neza kuko bamuhamagaye agifite iyo mvune yagize ku itariki 18 Kanama ubwo yagiraga ikibazo ku kibero cy’iburyo, nyuma yuko ageze mu mwiherero abaganga b’ikipe y’igihugu batangaje ko Eden Hazard atari yakira neza ku buryo yakwifashishwa mu mukino Ababirigi bazahuriramo n’ikipe y’igihugu ya San Marino uzaba kuri uyu wa gatanu.
Biteganyijwe ko Eden Hazard w’imyaka 26 agomba gusubira mu ikipe ye ya Real Madrid akitabwaho n’abaganga baho kugira ngo ubwo shampiyona yo muri Esipanye izaba ikomeza ku itariki ya 14 azabe ahagaze neza dore ko kuva ageze muri Real Madrid mu mikino itatu yose ya Shampiyona nta n’umwe yari yakina gusa yagiye agaragara mu mikino yindi yabanjirije shampiyona.
