Imikino

ESIPANYE: FC Barcelona yabonye umutoza mushya

Photo

Ikipe ya FC Barcelona ibarizwa mu gihugu cya Esipanye yabonye umutoza mushya uje gusimbua uwari usanzweho witwa Quique Setién wasezerewe muri iyi kipe nyuma yaho atabashije kurenga 1/4 cya UEFA Champions League.

Nkuko byemejwe n’umwe mu banyamakuru ba Sky Sports uzwi nka Fabrizio Romano umenyerewe cyane mu gutangaza amakuru ajyanye no kugura no kugurisha abakinnyi i Burayi, yavuze ko Ronald Koeman ari we mutoza mushya w’ikipe ya FC Barcelona.

Quique Setién wirukanywe mu ikipe ya FC Barcelona yari ayimazemo iminsi 217 kuko yayigezemo muri Mutarama 2020 asimbuye Ernesto Valverde wasezerewe n’iyo kipe kubera na we umusaruro yagize muri Barcelona utari mwiza.

Ronald Koeman w’imyaka 57 y’amavuko agizwe umutoza wa FC Barcelona aho afite intego yo kugarura izina ry’iyi kipe ku ruhando mpuzamahanga dore ko muri iyi minsi ikipe ya Barcelona isa naho itagikanganye cyane ugerereranyije n’imyaka yashize.

Ronald agizwe umutoza wa Barcelona aho kuva mu mwaka wa 2018 yari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Buholandi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top