Imikino

ESIPANYE-IMIKINO: Ousmane Dembele azamara ibyumweru bitanu adakina

Photo

Rutahizamu w’ikipe ya FC Barcelona yo mu gihugu cya Esipanye ,Ousmane Dembele agiye kumara hanze y’ikibuga ibyumweru bitanu adakina bitewe n’imvune yagiriye mu mukino w’umunsi wa gatanu wa UEFA champions League ubwo ikipe ye yatsindaga ikipe ya Borussia Dortmund ibitego 3-1.

Muri uyu mukino wabereye ku kibuga cya Barcelona Nou Camp, uyu rutahizamu Dembele yagiriye ikibazo cy’imvune muri uyu mukino ubwo hari ku munota wa 26 w’umukino ahita asimburwa na Antoine Griezman.

Kuvunika kuri uyu rutahizamu Dembele bibaye mu gihe uyu mukinnyi asanzwe azwiho kugira imvune za hato na hato bitewe nuko umubiri we ngo uba udashobora kwihanganira izo mvune nkuko bamwe mu baganga b’iyi kipe bigeze kubitangaza ko Dembele ngo adakunda kwiyitaho haba mu buryo bwo kuba yakwikoresha imyitozo ndetse n’imirire ye ngo ntabwo ayitaho nkuko bikwiriye ibyo bigatuma uyu mukinnyi adakomera.

Uyu mukinnyi ugize imvune izamumaza hanze y’ikibuga ibyumweru bitanu, azasiba imikino myinshi ya shampiyona ndetse n’iya champions league ikipe ye izakina by’umwihariko Dembele ntazanagaragara mu mukino uzabahuza na Real Madrid uzwi nka El Classico izaba ku itariki ya 18 Ukuboza 2019.

Umufaransa Masour Ousmane Dembélé w’imyaka 22 y’amavuko agize iyi mvune mu gihe muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020 amaze kugaragara mu mikino 9 mu mikino ya shampiyona yo muri Esipanye ndetse no mu marushanwa ya UEFA Champions League aho hose amaze gutsinda igitego kimwe.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top