Imikino

ESIPANYE: Barcelone na Real zaviriyemo rimwe muri 1/4 cya Copa Del Rey

Photo

Ikipe ya Real Madrid ndetse na FC Barcelona zo mu gihugu za Esipanye yaraye asezerewe mu gikombe cy’umwami nyuma yaho batsindiwe mu cyiciro cya 1/4 cy’iyi mikino yaraye ikomeje, ikipe ya Real Madrid yasezerewe na Real Sociedad mu gihe ikipe ya FC Barcelona yasezerewe na Atletico Bilbao.

Mu mukino wabaye ku isaha ya Saa Mbili zo kuri uyu wa kane ni bwo Real Madrid yari yakiriye ikipe ya Real Sociedad, itsindwa na Sociedad ibitego 4-3.

Ubwo hari ku munota 22 ni bwo Martin Oedegaard yafunguye amazamu ya Real Madrid ndetse iryo zamu risubirwa na Alexander Isak ku munota wa 54 ndetse n’uwa 56.

Nyuma y’iminota itatu ni ukuvuga ku munota wa 59 ni bwo Marcelo yatsinze igitego cya mbere cya Madrid cyakurikiwe n’icya Mikel Merino ku munota wa 69 watsindiye Real Sociedad.

Nyuma Vinicius Junior yatsinze igitego umusifuzi yifashishije VAR avuga ko habayeho kurarira, ibyo ntibyaciye intege Real Madrid kuko nyuma yaho batsinze ibindi bitego bibiri byatsinzwe na Nacho ndetse na Rodrygo.

Ibyo bitego bibiri bya Real Madrid nta kintu byafashije iyi kipe kuko umukino warangiye ari ibitego 4 bya Real Sociedad kuri 3 bya Real Madrid.

Mu wundi mukino wahuje ikipe ya Athletic Bilbao yari yakiriye ikipe ya FC Barcelona, uyu mukino warangiye ikipe ya Barca itsinzwe igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Inaki Williams ku munota wa 90 w’umukino, iki gitego kimwe cyabonetse muri uyu mukino cyatumye Barcelona isezererwa muri 1/4 cy’iri rushanwa.

Ni ubwa mbere mu myaka 10 ishize amakipe ya Real Madrid na FC Barcelona aviramo rimwe atarenze 1/4 muri iki gikombe dore ko byaherukaga muri 2010.

Amakipe yakomeje agomba gukina imikino ya 1/2 cy’irangiza muri iri rushanwa ni Athletic Bilbao, Real Sociedad, Granada na Mirandes.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top