Imikino

ESIPANYE: SUAREZ agiye kumara amezi ane adakina

Photo

Rutahizamu w’ikipe ya FC Barcelona yo muri Esipanye Luis Suarez agiye kumara igihe kitari gito hanze y’ikibuga bitewe n’imvune yagize nyuma y’umukino iyi kipe yakinnye n’ikipe ya Atletico Madrid aha bakaba barakinaga umukino w’igikombe kiruta ibindi muri Esipanye dore ko wwanarangiye Barcelona itsinzwe ibitego bibiri ku busa .

Rutahizamu Luis Suarez wakinnye umukino wose akawurangiza nyuma byaje kugaragara ko yagize ikibazo mu ivi ry’iburyo bituma kuri iki cyumweru abagwa ndetse binemezwa ko azamara hanze y’ikibuga amezi ane adakina nkuko byemejwe n’umuganga wamubaze Dr Ramon Cugat .

Muri ayo mezi ane hari imikino Suarez atazagaragaramo harimo uwo FC Barcelone ifitanye na Valence muri uku kwezi kwa mbere ndetse n’uwo bazahura n’ikipe ya Real Madrid tariki ya 01 03 2020. Uretse imikino ya shampuiyona ya Esipanye, uyu mukinnyi ntazanagaragara mu mukino wa Champions League bazahura n’ikipe ya Napoli muri 1/8 cy’iryo rushanwa.

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020, Luis Alberto Suárez Díaz w’imyaka 32 y’amavuko avunitse amaze gukina imikino 17 muri shampiyona ya Esipanye, aho yatsinze ibitego 11, mu mikino ya Champions League Suarez yakinnye imikino 5 atsinda ibitego 3.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top