Imikino

ESIPANYE: Unai Emery yagizwe umutoza wa Villareal

Photo

Nyuma yaho ikipe ya Villareal yo muri Esipanye itandukanye n’uwari umutoza wayo Javier Calleja azira umusaruro muke yagejeje kuri iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020 iyo kipe yahise imusimbuza Unai Emery, wahoze atoza ikipe ya Arsenal

Ibyo gusimbuza Javier muri yi kipe bibaye nyuma yaho ku munsi wo kuwa kabiri w’iki cyumweru ari bwo uyu mutoza yatandukanye na Villareal nyuma y’umwaka umwe yari ayimazemo nk’umutoza mukuru aho ashoje uyu mwaka asize iyi kipe ku mwanya wa gatanu ndetse ikaba izakina imikino ya Europa League umwaka utaha.

Muri Villareal Javier Calleja Revilla w’imyaka 42 y’amavuko yasezerewe nyuma yaho mu mikino 66 yahatoje mu marushanwa atandukanye, yatsinze imikino 22 anganya indi mikino 12 mu gihe yatsinzwe imikino 22.

Umutoza mushya Unai Emery yasinyiye kuzatoza iyi kipe mu gihe cy’imyaka cy’imyaka itatu iri imbere.

Uyu mutoza Emery ahawe gutoza Villareal nyuma yaho tariki ya 29 Ugushyingo 2019 ari bwo yatandukanye n’ikipe ya Arsenal.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top