Imikino

Kwitwara neza kwa As Kigali byatewe nuko abayobozi bihanganiye umutoza-Eric Nshimiyimana

Photo

Ikipe y’umujyi wa Kigali yari imaze iminsi ititwara neza cyane cyane mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020 by’umwihariko mu gice y’imikino ibanza ariko aho imikino yo kwishyura itangiriye bigaragara ko iyi kipe irimo kwitwara neza kuko mu mikino irindwi iheruka iyi kipe imaze gukina ntiratsindwa umukino n’umwe.

Mu kiganiro umutoza w’iyi kipe ya As Kigali Eric Nshimiyimana yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino yari amaze gutsinda ikipe ya Police Fc uyu mutoza yavuze ko uku kwitwara neza guturuka ku kwihangana kw’abayobozi be bamuhaye umwanya wo kubaka ikipe.


Umutoza Eric Nshimiyimana wa AS Kigali

Eric Nshimiyimana yagize ati "abakinnyi twazanye muri "Phase Retour" barimo kudufasha, impinduka ni zo twari tumeze nk’abahuzagurika cyane mu gice cyo gusatira ni yo mpamvu, nibaza ko abakinnyi twazanye mu gice cyo kwishyura barimo kudufasha, ikindi ubuyobozi bwaduhaye umwanya ".

Eric akomeza avuga ko atari umutoza uwari wese wahabwa umwanya n’ubuyobozi mu gihe umusaruro wabuze.


Bishira yishimana na Bosco igitego cya kabiri

Ibyo kuba harabaye impinduka mu ikipe ya As Kigali kandi bikaba bitanga umusaruro, uyu mutoza arabihuza na Bishira Latif umukinnyi ukina nka myugariro muri iyi kipe aho we atangaza ko kuri ubu kuba bakina bafite intego ari cyo kibafasha kwitwara neza.

Iyi kipe ya As Kigali mu mukino wabaye kuri iki cyumweru, yatsinze Police FC ibitego bibiri ku busa.


Zidane watsinze igitego cya mbere

Ibitego byabonetse muri uyu mukino byatsinzwe na Nsabimana Eric uzwi nka Zidane, ikindi gitego gitsindwa na Kayitaba Jean Bosco mu minota ya nyuma y’umukino.

Iyi kipe kandi ikaba yitegura kwakira ikipe ya Mukura VS, uyu mukino ukaba uteganyijwe ku itariki ya 11 Werurwe 2020 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

AMAFOTO: Funclub.rw



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top