Imikino

PSG FC yasinye amasezerano yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda

Photo

Urwego rw’igihugu rw’iterambere, RDB, rwatangaje ko rwagiranye amasezerano y’imyaka itatu y’ubufatanye n’ikipe ya Paris St Germain FC yo mu kiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bufaransa.

Ayo masezerano hagati y’u Rwanda ndetse n’iyi kipe y’umupira w’amaguru ni ayo gukangurira abatuye Isi kuza gusura u Rwanda hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo.

PSG yemeje ibyaya masezerano ibinyujije kuri twitter yayo.

Uku gusinya aya masezerano hagati y’u Rwanda na PSG aje nyuma yaho hasinywe andi masezerano n’ikipe ya Arsenal FC yo mu gihugu cy’u Bwongereza, aho aya masezerano n’iyi kipe amaze umwaka umwe n’igice asinywe hagati y’impande zombi.

Muri aya masezerano hagati y’u Rwanda ndetse na Paris St Germain, harimo kuba PSG izajya yambara umwenda uriho ijambo Visit Rwanda no kuzana bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe mu Rwanda.

RDB nayo yabishimangiye

Ikindi kandi ni uko biteganyijwe ko icyayi cy’u Rwanda kizajya gicuruzwa kuri sitade y’iyi kipe yo izwi nka Parc de Prince ibarizwa mu murwa mukuru w’igihugu cy’u Bufaransa Paris.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top