Kuri uyu wa kabiri ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi irakina n’ikipe y’igihugu ya Seychelles mu mukino wo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’Isi kizakinwa mu mwaka 2022 kikazabera mu gihugu cya Qatar.
Amakuru agera kuri TV1 aravuga ko uyu mukino ubera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo nta mpinduka ziri buze kugaragara ku bakinnyi babanzamo ugereranyije n’abakinnye umukino ubanza wabereye mu mujyi wa Victoria.
Nkuko no mu mukino ubanza wabereye muri Seychelles byagenze biteganyijwe ko Haruna Niyonzima asimburwa na Muhire Kevin mu bakinnyi 11 babanzamo.
Abakinnyi babanzamo kuri uyu mukino:
Mu izamu:
Kimenyi Yves,
Ba myugariro:
Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdoul na Emery Bayisenge.
Mu kibuga hagati:
Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad na Muhire Kevin
Ba rutahizamu:
Kagere Medy, Tuyisenge Jeacques na Hakizimana Muhadjiri.
Kwinjira kuri uyu mukino ni amafaranga ibihumbi makumyabiri mu myanya y’icyubahiro,ibihumbi icumi mu mpande zaho,ibihumbi bitanu ahatwikiriye ,n’ ibihumbi bibiri ahasigaye hose.
