Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yerekeje mu gihugu cya Mozambique aho igiye gukina umukino wo guhatanira igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera mu gihugu cya Cameron.
Mu gicuku cyo kuri uyu wa mbere ni bwo Amavubi yahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali ku isaha ya saa sita z’iminota makumyabiri, iyi kipe ikaba yabanje kunyura mu gihugu cya Uganda ku kibuga cy’indege cya Entebbe ibona kwerekeza muri Kenya aho ihaguruka ku isaha ya saa tanu z’amanywa yerekeza i Maputo muri Mozambique.
Ikipe y’igihugu yahagurukanye abakinnyi 22 kuko Bizimana Djihad ukina muri Wasland Beveren mu Bubiligi bamusanga i Maputo.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yahisemo gusiga abakinnyi bane mu bakinnyi 27 yari yahamagaye, abakinnyi basigaye ni Danny Usengimana, Djabel Manishimwe bakinana muri APR FC, Habarurema Gahungu wa Police FC ndetse na Ally Niyonzima ubarizwa muri Oman.
Amafoto y’ikipe y’igihugu ihaguruka i Kanombe:
