Imikino

RWANDA: Burcaga watozaga Kiyovu Sports yasezeye ku mirimo ye

Photo

Uwari umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports Mugunga Dieudonné uzwi nka Burcaga yamaze gusezera kuri uyu mwanya nyuma y’uko amaze imikino ine yikurikiranya atabona itsinzi y’amanota atatu.

Ibyo kwegura kuri uyu mutoza byemerejwe ku ruga nkoranyambaga rwa Twitter ku rukuta rw’iyi kipe ko uyu mutoza yasezeye ku mirimo yagezemo mu ntangiriro z’uyu mwakwa w’imikino wa 2019-2020.

Imikino ine iheruka iyi kipe ititwayemo neza ngo iyitsinde ni nk’umukino bakinnye n’ikipe ya Rayon Sports ku itariki ya 1 Ukuboza 2019, Kiyovu Sports yatsinzwe igitego kimwe ku busa, ikurikizaho ikipe ya Marines nabwo itsindwa ibitego 2-1. Nyuma ku itariki ya 7 Ukuboza na bwo iyi kipe ya Kiyovu yasuye ikipe ya AS Muhanga itsindirwayo igitego kimwe ku busa ; Mu mukino uheruka ari na wo ufatwa nk’imbarutso yo gusezera kw’uyu mutoza ni uwo ikipe ya Kiyovu Sports yari yakiriye ikipe ya Police FC, bikarangira Police FC itsinze Kiyovu ibitego 3-1.

Burcaga watozaga iyi kipe mu mwaka we wa mbere asezeye iyi kipe ayisize ku mwanya wa 6 aho ifite amanota 19 mu mikino 14 ya shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2019-2020.

Nyuma yo gusezera kw’ uyu mutoza, biteganijwe ko iyi kipe iba irimo gutozwa n’uwari umwungirije Ruremesha Emmanuel aho kuri ubu arimo kwitegura gukina umukino wa nyuma wo mu mikino ibanza aho bazasura ikipe ya Mukura Victory Sports.

Burcaga abaye umutoza wa Karindwi utandukanye n’ikipe ikina muri shampiyona y’u Rwanda icyiciro cya mbere muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020, dore ko aje akurikira umutoza wa Etincelles, ,Musanze Fc, Gicumbi FC, Bugesera Fc, Mukura VS ndetse n’uwatozaga ikipe ya Heroes.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top