Imikino

Rwanda: Gasogi na Rayon Sports mu mukino wa mbere wa shampiyona.

Photo

Shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 byemejwe ko igomba gutangira ku itariki ya 04 Ukwakira 2019 ikazasozwa ku itariki ya 22 Ukuboza 2019 mu mikino ibanza.

Nkuko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA rimaze kubitangaza ribinyujije ku rubuga rwayo twa Interineti ,imikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona uzakinwa tariki ya 04-06 Ukwakira 2019

Mu mikino iteganyijwe ku munsi wa mbere ikipe ya As Kigali izahura na APR FC mu gihe ikipe ikizamuka ya Gasogi United izakira ikipe ya Rayon Sports ifite igikombe cya Shampiyona iheruka ya 2018-2019.

Umukino uba utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru w’u Rwanda, uzahuza ikipe ya APR FC ndetse na Rayon Sports uteganyijwe ku munsi wa nyuma w’imikino ibanza uzakinwa tariki ya 21 Ukuboza 2019.

Dore uko umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 uzakinwa:

Tariki 4 Ukwakira 2019
AS Kigali vs APR FC (Stade de Kigali, 15h00)

Tariki 5 Ukwakira2019
Gasogi United vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali, 15:00)
Bugesera FC vs Heroes FC (Stade Bugesera, 15:00)
Etincelles FC vs SC Kiyovu (Stade Umuganda, 15:00)
Mukura VS vs Espoir FC (Stade Huye, 15:00)

Tariki 6 Ukwakira 2019
Marines Fc vs Gicumbi FC (Stade Umuganda, 15:00)
AS Muhanga vs Musanze FC (Stade Muhanga, 15:00)
Police FC vs Sunrise FC (Stade de Kigali, 15:00)



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top