Imikino

RWANDA: Ikipe ya Rayon Sports yimuye ikibuga cy’imyitozo mu gihe cy’iminsi 11.

Photo

Ikipe ya Rayon Sports ishobora kumara iminsi cumi n’umwe yose idakorera imyitozo ku kibuga yari isanzwe ikoreraho imyitozo aho yabarizwaga ku kibuga cyo mu Nzove ngo bitewe nuko iki kibuga kirimo kwitabwaho.

Ibyo kudakorera imyitozo ku kibuga iyi kipe yari isanzwe ikoreraho bije nyuma yaho amakuru avuga ko kuri uyu wa mbere iyi kipe yagiye kuri iki kibuga gukorerayo imyitozo ngo babwirwa ko iki kibuga kitaboneka kugeza ku itariki 30 Ugushyingo 2019.

Nyuma yo kubura ikibuga cyo gukoreraho imyizo ku ikipe ya Rayon Sports, iyi kipe yahise yiyambaza ikibuga cy’i Rugende akaba ariho igiye gukorera imyitozo kugeza mu mpera z’iki cyumweru aho bateganya ko bidahindutse iyi kipe ishobora kuzakorera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo uhereye ku wa mbere w’icyumweru gitaha.

Rayon Sports irimo kwitegura umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona y’u Rwanda aho kuri iki cyumweru izasura ikipe ya Gicumbi FC kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo guhera Saa cyenda zuzuye.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top