Imikino

Rwanda-Imikino: Ikipe ya Patriots yageze muri ½ mu mikino ya BAL

Photo

Ikipe ya Patriots ikina umukino w’intoki wa Basketball yageze muri 1/2 cy’imikino y’ijonjora rya Kabiri yo gushaka itike yo kwitabira irushanwa ryiswe BAL aho imikino ya nyuma izaba umwaka utaha wa 2020 ikazabera mu Rwanda ndetse n’imikino ibanza ikaba irimo kubera muri Kigali Arena.

Iyi kipe ya Patriots ihagarariye u Rwanda yabigezeho nyuma yo gutsinda ikipe ya GNBC amanota 94 kuri 88. Ku ruhande rw’iyi kipe ihagarariye u Rwanda bakaba bakinaga umukino wa nyuma wo mu itsinda rya mbere aho iyi kipe yanshoje iyoboye iri tsinda kuko imikino itatu yose yakinnye yayitsinze.

Mbere gato y’uko uyu mukino utangira habaye igikorwa cyo kumurika ku mugaragaro ikirango gishya cya Shampiyona ya Basketball muri Afurika yiswe "Basketball Africa League", iki kirango kikaba cyamuritswe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wari kumwe na Perezida wa FIBA Africa akaba n’uw’inama y’Ubutegetsi ya BAL, Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju; n’abandi bayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango.

Muri uyu mukino ikipe ya Patriots yatangiye neza ugereranyije n’ikipe ya GNBC gusa uko iminota yiyongeraga ikipe ya GNBC yagendaga iza neza mu mukino kuko uduce dutatu tubanza twayoboye n’iyi kipe, gusa iminota iteganyijwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya amanota 81-81 hitabazwa indi minota itanu y’inyongera.
Ubwo iyo minota yongerwagaho, ikipe ya Patriots Basketball Club ni yo yitwaye neza kuko yashoje uyu mukino inawutsinze amanota 94-88 binatuma iyi kipe igera muri 1/2 cy’iyi mikino aho biteganyijwe ko izahura n’ikipe ya City Oilers yo muri Uganda.
Nyuma y’uyu mukino kapiteni wa Patriots Mugabe Aristide yavuze ko bizeye kuzitwara neza mu mukino wa 1/2 ugomba gukinwa kuri uyu wa gatandatu.

Mu makipe umunani ari i Kigali yari agabanyijwe mu matsinda abiri hazamutse amakipe ane aho Patriots yo mu Rwanda iyoboye itsinda rya mbere n’amanota atandatu igakurikirwa na GNBC yo muri Madagascar ifite amanota atanu mu gihe mu itsinda rya Kabiri hazamutse Ferroviario Maputo yo muri Mozambique na City Oilers yo muri Uganda, zose zinganya amanota atanu.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top