Imikino

RWANDA-IMIKINO: Umwaka w’imikino udasanzwe w’abatoza bakomeje kwirukanwa mu makipe.

Photo

Umwaka w’imikino wa 2019-20 mu Rwanda mu cyiciro cya mbere cy’abagabo watangiye tariki ya 04 Ukwakira 2019, iyi shampiyona y’u Rwanda ikaba yaratangiranye amakipe 16 nkuko bisanzwe mu mategeko agenga umupira w’amaguru mu Rwanda.

Iyi shampiyona yatangiranye abatoza bamwe na bamwe bakomoka hanze y’u Rwanda ndetse n’abandi b’abenegihugu, bose bagahurira ku guha umusaruro mwiza amakipe babaga bagiranye nayo amasezerano dore ko nta buyobozi ndetse n’umutoza ku giti cye uba yifuza kutitwara neza ndetse no gushaka amanota yabagumisha mu cyiciro cya mbere dore ko amakipe abiri aba ari ku myanya y’inyuma ajya mu cyiciro cya kabiri.

Uko gushaka amanota ndetse n’intsinzi ku bayozi b’amakipe ndetse n’abatoza ubwabo bakora ibishoboka byose ngo bazitware neza binyuze mu gushaka abakinnyi bagomba kubafasha, gusa hari bamwe mu batoza usanga binubira ibyemezo by’abayobozi bamwe ndetse nuko bitwara mu gushaka abakinnyi bazakoreshwa mu gushaka uwo umusaruro mwiza nkaho bamwe bavuga ko bagurirwa abakinnyi badashoboye ibi bikaba intandaro y’uko umusaruro ubura, bamwe bagafata umwanzuro wo gusezera ku kazi cyangwa se n’ubuyobozi ntibwihanganire kutabona uwo musaruro bagahitamo kwirukana bamwe mu batoza.

Kugeza ubu muri shampiyona hamaze gukinwa iminsi icumi, kuva shampiyona yatangira kugeza uyu munsi , hamaze gusezererwa abatoza batanu bose bashinjwa umusaruro mubi bahesha amakipe yabo.

Gusa nubwo abo batoza bamaze kwirukanwa bamwe muri bo banenga ubuyobozi kutabafata neza mu kazi kabo nkaho bamwe bagiye bagaragaza zimwe mu mbogamizi bagiye bahura nazo harimo kuvangirwa na bamwe mu bo bakorana ndetse no kudahabwa imishahara yabo ku gihe.

Kugeza ubu abatoza batandukanye n’amakipe yabo kuva iyi shampiyona itangiye , ku isonga hari umunyakameruni Olivier Ovambe Mathurin wahoze atoza Mukura Victory Sport, Nduwantare Ismail Jean Marie Vianney watozaga Gicumbi Fc, Bisengimana Justin wari mu ikipe ya Bugesera Fc, Seninga Innocent watozaga ikipe ya Etincelles Fc ndetse na Niyongabo Amars watozaga ikipe ya Musanze Fc.

Ku ikubitiro ubwo hari kuwa gatanu tariki ya tariki 18 Ukwakira 2019, nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victory Sport bwemeje ko bwamaze gusezerera Olivier Ovambe bwari bwahaye akazi mu mpera za Nyakanga ku masezerano y’imyaka ibiri atoza iyi kipe yambara umuhondo n’umukara.

Uyu mutoza Ovambe yatandukanye na yo azira imyitwarire itari myiza yagaragaje ku mukino bakinnyemo n’ikipe ya Sunrise i Nyagatare aho uwo mukino warangiye amakipe anganya igitego kimwe kuri kimwe ndetse uyu mutoza anazamurwa mu bafana kuko yahawe ikarita itukura muri uwo mukino azira kwinjira mu kibuga atabiherewe uruhushya n’umusifuzi.

Nyuma ubuyobozi bwa MVS bwamuhagaritse iminsi umunani nyuma yayo aza kwirukanwa kuri uwo mwanya, Olivier Ovambe akaba yayirurukanywe n’ikipe ya MVS amaze kuyitoza imikino ibiri yari imaze gukinwa muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere, muri iyo mikino yombi yari gutoza yari afitemo amanota abiri gusa.

Ku itariki ya 27 Ukwakira 2019 ni bwo ubuyobozi bw’ikipe ya Gicumbi FC ibarizwa mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda nayo yirukanye umurundi wayitozaga Nduwantare Ismaili Jean Marie Vianney.

Mu kwirukanwa kw’uyu mutoza we yashinjwe umusaruro muke dore ko kugeza ku munsi wa gatanu wa Shampiyona iyi kipe nta nota na rimwe yari ifite kuko yatsinzwe imikino yose itanu yahuyemo na Marines, As Muhanga, Police Fc, Mukura VS ndetse n’ikipe ya Kiyovu Sport Club.

Muri iyi nkubiri yo kwirukanwa kw’abatoza kandi hahise hakurikiraho umutoza Bisengimana Justin, wirukanywe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC . Uyu mutoza yari yatangiye imirimo ye muri iyi kipe guhera tariki ya 18 Kamena 2019 ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri ndetse kandi asabwa n’ubuyobozi kuza mu myanya ine ya mbere muri uyu mwaka w’imikino nubwo batabivuzeho rumwe dore ko we yavugaga ko yasabwe kuza mu myanya irindwi ya mbere.

Ubwo hari ku itariki ya 8 Ugushyingo 2019 ni bwo ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera bwamwandikiye ibaruwa yo gusesa amasezerano ngo bitewe nuko umusaruro yari ategerejweho batawishimiye bityo yirukanwa hamaze gukinwa iminsi umunani ya shampiyona.

Iyi kipe ariko, iri mu zitarahiriwe n’intangiriro za Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino yageze ku munsi wa Munani wa shampiyona ifite amanota umunani, aho muri iyo mikino Bugesera FC yatsinzemo imikino ibiri, inganya indi ibiri mu gihe yatakaje imikino ine.

Nyuma y’uwo musaruro utarashimishije ikipe ya Bugesera Fc ndetse n’abafana bayo bahisemo gutandukana na Bisengimana Justin imusimbuza umutoza Masudi Djuma umaze gukina imikino ibiri, muri yo akaba amaze gutsinda umukino umwe.
Inkubiri y’abatoza yo gutandukana n’amakipe yabo ntiyahagarariye aho ngaho, kuko tariki ya 2 Ugushyingo 2019, uwari umutoza w’ikipe ya Etincelles FC Seninga Innocent yanditse ibaruwa isezera kuri uwo myanya.

Zimwe mu mpamvu uyu mutoza Seninga yashyize muri iyo baruwa harimo kuba iyi kipe yarishe amasezerano bagiranye ndetse igashaka no kumuhuguza umushahara w’ukwezi kw’ Ugushyingo , ndetse no kuba ubuyobozi bw’iyo kipe bwamuguriye abakinnyi mu gihe mu masezerano bagiranye yavugaga ko ari umutoza ugomba kwihitiramo abakinnyi akeneye.

Nyuma y’izo mpamvu, Seninga yashyize muri iyo baruwa ubuyobozi bw’iyi kipe bwo bwavuze ko uyu mutoza ibyo kudahembwa ukwezi kwa cumi atari byo kuko ngo we kimwe n’abakinnyi muri rusange bari bagejejweho umushahara wabo mu ijoro ryo ku itariki ya 25 Ugushyingo 2019.

Seninga Innocent yari yahawe amasezerano y’imyaka ibiri muri Etincelles, yahawe gutoza iyi kipe ubwo hari ku itariki ya 10 Kamena 2019 asabwa kugeza iyi kipe ya Etincelles mu makipe ane ya mbere muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020.
Uyu mutoza yasezeye kuri uyu mwanya hamaze gukinwa iminsi icyenda ya Shampiyona aho yari afite amanota 11 dore ko yatsinze imikino itatu akanganya imikino ibiri, agatsindwa indi mikino ine.

Kuwa gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2019 na bwo habayeho impinduka mu ikipe ya Musanze FC aho ubuyobozi bw’iyi kipe bwafashe umwanzuro wo gutandukana n’umutoza mukuru wayo, NIYONGABO Amars ndetse n’uwari umwungiriza we Ndikumana Pablo bashinjwa umusaruro muke.

Ubwo hari muri Kanama 2019, ni bwo ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC bwari bwahaye amasezerano umugabo ukomoka mu gihugu cy’u Burundi Niyongabo Amars asabwa gufasha iyi kipe kuza mu makipe meza muri uyu mwaka w’imikino ariko na we ntarengeje amezi atatu mu mirimo yo gutoza iyi kipe yo mu karere ka Musanze.

Kwirukanwa kw’umutoza mukuru ndetse n’umwungiriza bibaye nyuma y’ imikino icumi aho batsinzemo umukino umwe wa Gicumbi Fc, batsindwa imikino itatu mu gihe banganyije imikino itandatu bakaba basize iyi kipe iri ku mwanya wa cumi na gatatu n’amanota icyenda.

Imbarutso yo kwirukanwa kw’aba batoza ba Musanze Fc yabaye umukino batsinzwemo n’ikipe ya Heroes ibitego 3-2 mu mukino wabereye mu Karere ka Bugesera.

Mu gihe shampiyona y’u Rwanda kugeza kuri uyu munsi wayo wa cumi hitegurwa gukinwa ku munsi wa cumi na rimwe haribazwa niba iyi nkundura yo kwirukanwa kw’abatoza irangirira hano cyangwa se ikomereza no mu yandi makipe atarimo kwitwara neza mu mikino itandukanye dore ko hari bamwe batangiye gushyirwa mu majwi nabo ko isaha iyo ari yo yose bashobora gutandukana n’ayo makipe yabo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top