Imikino

RWANDA: Kigali Arena igiye kwakira imikino ya PlayOffs muri Basketball .

Photo

Inyubako nshya ya Kigali Arena yatashywe mu minsi mike ishize izakira imikino ya nyuma y’umukino w’intoki ya Basketball iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru nk’uko ishyirahamwe ry’uyu mukino ryabitangaje.

Binyujijwe ku rubuga rwa internet rw’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda FERWABA, batangaje ko umunsi wa gatandatu w’umikino wa nyuma uzakinirwa mu nyubako nshya ya Kigali Arena yanakiniwemo umunsi wa mbere w’iyi mikino ya PlayOffs.

Nkuko biteganyijwe kuri iyo mikino ku munsi wo kuwa gatanu hazakinwa umunsi wa gatandatu hagati y’amakipe arimo gukina iyi mikino ya nyuma ariyo REG BBC na Patriots mu bagabo ndetse na APR BBC na The Hoops Rwanda.

Mu mikino itanu imaze gukinwa ikipe ya REG BBC irayoboye aho imaze gutsinda imikino itatu ku mikino ibiri ya Patriots naho mu bagore ikipe ya APR BBC imaze nayo gutsinda imikino itatu ku mikino ibiri ya The Hoops Rwanda.

Nubwo nta biciro biratangazwa mu kwinjira kuri iyi mikino biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Nzeri 2019 ku isaha ya saa moya hazabanza amakipe y’abagore ndetse saa tatu z’ijoro hakazakinwa umukino w’abagabo ubwo hazaba hakinwa umunsi wa gatandatu w’iri rushanwa.

Ikipe izatwara igikombe haba mu bagabo ndetse n’abagore igomba kuba ari ikipe yatsinze imikino myinshi mu mikino irindwi iba iteganyijwe gukinwa ngo hamenyekane utwara igikombe cy’umwaka w’imikino wa 2019.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top