Ikipe ya Kiyovu Sport Club yamaze kwirukana abakinnyi icyenda yari yaraguze mu mpeshyi z’uyu mwaka wa 2019 mu gihe biteguraga umwaka w’imikino wa 2019-2020.
Manzi Sincele asezerewe nyuma yo guhabwa amasezerano
Mfitumukiza Nzungu asezerewe nyuma yo guhabwa amasezerano
Ibyo gusezerera aba abakinnyi bimenyekanye muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ko ahanini abasezerewe ari abari baherutse kugurwa ndetse bamwe muri bo bari banahawe amafaranga yo kubakura mu makipe batandukanye nayo. (Recruitement).
Landry Masiri asezerewe nyuma yo guhabwa amasezerano
Iyi kipe yirukanye abakinnyi icyenda kandi yari yaranatandukanye n’abandi bakinnyi bagiye mu yandi makipe harimo Ahoyikuye Jean Paul, Karera Hassan na Kalisa Rachid bagiye muri AS Kigali, Ngarambe Jimmy wagiye muri Bugesera, Ngirimana Alexis na Uwihoreye Jean Paul bagiye muri Mukura, Ndoli Jean Claude, Maombi Jean Pierre bombi bagiye muri Musanze Fc, Nizeyimana Djuma na Rwabuhihi Placide bagiye muri APR FC, Shavy Babicka na Herron utari wagaruka mu ikipe ndetse na Habamahoro Vincent wagiye muri AFC Leopards yo muri Kenya.
Karera Hassan yamaze kugera muri AS Kigali
Mukonya nawe yatangiye gukinira AS Kigali
Abakinnyi birukanywe muri iyi kipe yambara icyatsi n’umweru ni:
1. Nshimiyimana Ibrahim (wari usanzwe muri Kiyovu SC)
2. Landry Masiri (yavuye muri Kabasha yo muri DR Congo)
3. Twagirayezu Innocent (yakinnye muri Rayon Sports 2018)
4. Mfitumukiza Nzungu (Wavuye muri Gicumbi Fc)
5. Saba Robert (Wavuye muri Ghana)
6. Nsabimana Adolphe (Wakiniraga Hope FC)
7. Manzi Sincere (yatandukanye na Police FC)
8. Ndayisaba Olivier ( yari yatandukanye na Musanze Fc)
9.Yamin Salum (wari usanzwe muri Kiyovu SC)
KIYOVU SC yari imaze iminsi ikorana imyitozo

Lorie Rose
Wednesday 18 September 2019
Muzadukurikiranire ibyiryo yirukanwa ryabo bakinnyi kuko Ruswa isigaye mumakipe iraza kwica umupila wamaguru