Imikino

U Bufaransa: Umutoza ashobora gutuma Mbappé ava muri PSG

Photo

Ikipe ya Real Madrid yamaze gutangaza ko yifuza rutahizamu w’ikipe ya Paris St Germain Kylian Mbappé aho kuri ubu ashobora kwerekeza muri iyo kipe mu mpeshyi z’uyu mwaka wa 2020 bitewe nuko atameranye neza n’umutoza we.

Ibyo kuba uyu rutahizamu ashobora kuva mu ikipe ya PSG yo mu mujyi wa Paris mu Bufaransa byaturutse ku kuba uyu mukinnyi umubano we n’umutoza Thomas Tuchel utameze neza kuko ubwo bakinaga umukino w’umunsi wa 22 n’ikipe ya Mont Pellier uyu mukinnyi agasimbuzwa ku munota wa 68 w’umukino, yagaragaje kutishimira kuvanwa mu kibuga.

Muri uyu mukino warangiye ikipe ya PSG itsinze ibitego 5-0, umutoza Thomas yatangaje ko nta kibazo na kimwe kirimo ku gusimbuza Mbappé kuko ngo ikipe yari yatsinze ndetse ashaka kuba yahindura uburyo ikipe ye yifuzaga ko ikina ibyo bikaba ari byo byatumye afata umwanzuro wo gukuramo uyu rutahizamu.

Nyuma y’uko uyu rutahizamu agaragaje ko atishimiye gusimburwa, nkuko bimwe mu binyamakuru byo mu gihugu cya Esipanye byabyanditse ngo ikipe ya Real Madrid yahise itegura kugura uyu mukinnyi mu mpeshyi z’uyu mwaka wa 2020.

Nkuko ikinyamakuru Dailymail cyo mu Bwongereza cyabyanditse ngo uyu rutahizamu ashobora gutangwaho miliyoni 250 z’ama Euro bikaba byatuma aba umukinnyi wa mbere uhenze mu mateka y’umupira w’amaguru aciye ku gahigo gafitwe na Neymar bakinana muri PSG waguzwe muri Barcelona miliyoni 200 z’ama Euro.

Kylian Mbappé Lottin w’imyaka 21 si ubwa mbere yifujwe n’ikipe ya Real Madrid kuko ubwo uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020 watangiraga iyi kipe yari yatangaje ko uyu mukinnyi ashobora kwerekeza muri Esipanye cyane ko umutoza Zidane uyitoza yakomeje kumwifuza dore ko banakomoka mu gihugu kimwe cy’u Bufaransa.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top