Imikino

RWANDA: Mu minsi 6 Amavubi aramenya itsinda azabarizwamo muri CHAN2020

Photo

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF)ryamaze gutangaza ko tombola y’uko amakipe azahura muri shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) izabera muri Cameroun kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 25 Mata uyu mwaka.

Kuri uyu wa mbere ni bwo CAF yatangaje ko tombola izaba ku wa mbere w’icyumweru gitaha tariki ya 17 Gashyantare 2020 ikazabera muri Cameroon ari naho iri rushanwa rizakinirwa, biteganyijwe ko iyi tombola izabera mu nzu mberabyombi y’i Yaounde i Saa mbili z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda.

Iyi tombola izaba yitabiriwe n’amakipe 16 azakina iyi shampiyona, ntiharimo ikipe y’igihugu ya Tuniziya yikuye muri iri rushanwa nubwo yari yabonye itike yo gukina iyi shampiyona ikaba yaravuze ko itazitabira kuko shampiyona yo muri icyo gihugu izahurirana n’icyo gikombe bavuga ko batayihagarika.

Ku bw’ibyo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika ryahise rifata umwanuzro wo gusimbuza Tuniziya ikipe y’igihugu ya Libiya kuko nubundi ni yo yari yasezerewe mu ijonjora rya nyuma.

Mu gihe hitegurwa iri rushanwa ku ruhande rw’u Rwanda bazaba bitabiriye iyi mikino ya CHAN ku nshuro ya Kane, kuri ubu imyiteguro y’iyi shampiyona ku Rwanda igomba gutangira hakinwa imikino ibiri ya gishuti aho ku itariki ya 24 02 , u Rwanda ruzasura ikipe y’igihugu ya Cameroon ndetse na tariki 28 bakazakira ikipe y’igihugu ya Congo Brazaville i kigali.

Nkuko ikinyamakuru IGIHE.COM cyabyanditse, ngo umutoza mukuru w’Amavubi Mashami Vincent yasabye ko yakungirizwa n’umutoza Kirasa Alain kuri ubu utoza ikipe ya Rayon Sport nk’umutoza mukuru by’agateganyo, mu gihe Kirasa yaba agiye mu mavubi ngo yasimbura Seninga Innocent wahoze yungirije Mashami.

Amakipe 16 yamaze kubona tike yo gukina imikino ya shampiyona Nyafurika ni: Cameroon,Tanzania, Uganda, Zambia, Rwanda, Namibia,Togo, Morocco, Zimbabwe, DR Congo, Congo, Libya, Burkina Faso, Guinea, Niger na Mali .



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top