Imikino

RWANDA: Rayon Sports yirukanye umutoza wayo Espinoza

Photo

Ikipe ya Rayon Sport yatangaje ko umunyamexique Javier Martinez Espinoza atakiri umutoza wayo nyuma y’amezi atatu yonyine yari amaze ayitoza.

Ibyo kwirukanwa muri iyi kipe ya Rayon Sports kuri Martinez bije bikurikira umukino yatsinzwemo ku wa gatandatu n’ikipe ya APR FC, ibitego bibiri ku busa muri shampiyona y’u Rwanda ya 2019/2020.

Usibye gutakaza uyu mukino kuri iyi kipe, hari andi makuru avuga ko uyu mutoza wirukanywe azize no kutumvikana na Komite nyobozi cyane aho ku mukino wabahuje na APR FC yasabwe gukoresha umukinnyi wo hagati Mugheni Fabrice birangira uyu mutoza atanamushyize mu bakinnyi 18 bitabajwe kuri uwo mukino ibintu bitashimishije abakunzi b’ikipe izwi nka Gikundiro.

Binyujijwe kuri Twitter y’ikipe, Rayon Sports ikaba yahise itangaza ko Javier Martinez atandukanye n’ikipe nyuma yaho muri uyu mwaka w’imikino iyi kipe yatsinzwe inshuro ebyiri mu mikino 15 yakinnye itozwa n’uyu mugabo.

Uyu mugabo wari wahawe akazi ko gutoza Rayon Sports atandukanye na yo nyuma y’iminsi 94 ayimazemo kuko yatangiye imirimo ye tariki ya mbere Nzeli 2019.Iyi kipe ya Rayon Sports kandi yaraye irekuye myugariro wayo Nyandwi Sadam utarigeze abakinira muri iki gice kibanza cya Shampiyona.

Javier Martinez abaye umutoza wa munani utandukanye n’ikipe ikina muri shampiyona y’u Rwanda icyiciro cya mbere muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020, dore ko aje akurikira umutoza Mugunga Dieudone uzwi nka Burcaga watozaga ikipe ya Kiyovu Sport, uwa Etincelles, Musanze Fc, Gicumbi FC, Bugesera Fc, Mukura VS ndetse n’uwatozaga ikipe ya Heroes.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top