Umwaka w’imikino wa 2019-2020 mu cyiciro cya kabiri mu bagabo yari iteganyijwe gutangira kuri uyu wa gatandatu ndetse no ku cyumweru yamaze gusubikwa yigizwa inyuma ,ikazatangira mu kwezi kw’Ukuboza 2019.
Nkuko bigaragara mu ibaruwa ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA yandikiye amakipe yose yagombaga gukina muri iki cyiciro, iri shyirahamwe ryatangaje ko shampiyona y’u Rwanda mu cyiciro cya kabiri izatangira ku itariki ya 14 Ukuboza 2019.
Ibaruwa amakipe yo mu kiciro cya kabiri yandikiwe
