Imikino

Umukino wa Kiyovu na AS Kigali wimuwe ku bwumvikane

Photo

Umukino wagombaga guhuza ikipe ya Kiyovu Sport Club ndetse na AS Kigali mu irushanwa ry’igikombe cya Amahoro 2020 wamaze kwimurwa aho wagombaga kuba kuri uyu wa kabiri ukaba wahise wimurirwa kuwa gatatu.

Aya makipe yombi yari yahuriye ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Amahoro 2019 agiye guhurira ku mukino wa mbere w’iri rushanwa uzabera kuri sitade yo ku Mumena i saa cyenda z’amanywa.


Kiyovu SC yanganyije na APR FC mu mukino waguyemo imvura nyinshi.

Nkuko amakuru agera kuri Radio/TV1 Rwanda abivuga, ngo nyuma yaho amakipe yombi aganiriye yemeye ko uyu mukino wakurwa kuri uyu wa kabiri bitewe nuko ikipe ya Kiyovu yakinnye na APR FC kuwa gatandatu mu mukino w’igikombe cy’intwari ndetse na AS Kigali ikaba yarakinnye na Rayon Sport kuri iki cyumweru umukino wa gicuti bityo ko kwimura uyu mukino byafasha amakipe yombi dore ko abakinnyi bagifite umunaniro.


As Kigali yatsinzwe na Rayon Sports igitego kimwe ku busa.

Nkuko FERWAFA yabitangaje indi mikino yagombaga kuba kuri uyu wa kabiri ndetse no kuwa gatatu yo izakomeza nkuko byari biteganyijwe.

Imikino izaba kuwa Kabiri, tariki ya 02 Gashyantare 2020:

Mukura VS&L vs Bugesera FC (Huye Stadium, 15h:00’)
AS Muhanga vs Interforce FC (Muhanga Stadium, 15h:00’)
APR FC vs Etoile de l’Est (Kigali Stadium, 15h:00’)
Gorilla FC vs Marines FC (Kicukiro Stadium, 15h:00’)
Espoir FC vs Sunrise FC (Rusizi Stadium, 15h:00’)
Musanze FC vs Police FC (Ubworoherane Stadium, 15h:00’)

Imikino izaba kuwa Kabiri, tariki ya 02 Gashyantare 2020:

Rayon Sports FC vs Intare FC (Kigali Stadium, 15h:00’)
SC Kiyovu vs AS kigali (Mumena Stadium, 15h:00’)
Rutsiro FC vs Pepiniere FC (Rutsiro Pitch, 15h:00’)
Impeesa FC vs Etincelles FC (Camp Kigali, 15h:00’)
ASPOR LTD vs Vision FC (Shyorongi Pitch, 15h:00’)
Rwamagana FC vs Gicumbi FC (Rwamagana Police Pitch, 15h:00’)

Amafoto: IGIHE & FUNCLUB



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top